RDC/GOMA:Corneille Nangaa uyobora AFC/M23 yahuye na Joseph Kabila Kabange.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu mujyi wa Goma kuwa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025 biriwe bohererazanya kandi bagakwirakwiza amafoto agaragaza Joseph Kabila n’itsinda bari kumwe mu mujyi wa Goma bicaranye n’umuyobozi wa AFC/M23 Corneille Nangaa ,Bertrand Bisimwa ndetse n’abandi bayobozi bo muri AFC/M23 bicaranye ku meza amwe baganira.
Umuyobozi w’ihuriro rya AFC/M23 k’urukuta rwe rwa Twitter yashyizeho amafoto ari kumwe na Joseph Kabila ayaherekeresha amagambo agira ati’’wari umwanya mwiza wo guhura k’umugoroba i Goma hagati y’ihuriro AFC/M23 na Perezida Joseph Kabila.
Nangaa yakomeje agira ati’’ iyi ni inama itangiza urukurikirane rw’ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gushyiraho no gushimangira amahoro arambye,ubumwe bw’igihugu.’’
Uwahoze ari perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo Kabila Joseph yashinjwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi kuba ariwe uri inyuma y’ibikorwa by’ihuriro rya AFC/M23 ku buryo byanatumye ubushinjacyaha bwa gisirikare bwiki gihugu butangira iperereza ryo kumukurikirana ku byaha by’ubugambanyi bituma busaba inteko Shinga mategeko umutwe wa Sena .
No Comment! Be the first one.