EUGENE OFFICIAL

RDC/Goma:Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo yakuweho.
POLITIKE

RDC/Goma:Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo yakuweho.

Jun 5, 2025

Mu itangazo ryasohowe n’ihuriro rya alliance fleuve Congo rigaragaza ko uwari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo yamaze gukurwa muri izo shingano agahabwa izindi shingano zo kuba diregiteri ushinzwe uburezi,igenamigambi no guteza imbere ishoramari .

Guverineri Birato Rwihimba yari yashyizwe kuri uyu mwanya  mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025 ubwo umutwe wa m23 wamaraga gufata umujyi wa Bukavu urimo ikicaro gikuru cy’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Birato agizwe umuyobozi w’uburezi ,igenamigambi no guteza imbere ishoramari mu bice byose bigenzurwa n’ihuriro rya Afc/m23 nyuma yuko yacyetsweho kuba ataruzuzaga ishingano ziwe neza.

Mu cyumweru gishize hagaragaye video irimo abiyitaga abakangurambaga bo muri m23 basabaga ko Birato yakurwa kuri uyu mwanya kubera ko atawushoboye iyo video abayiri bayirimo bavugaga ko ntacyo amariye intara ya Kivu y’Amajyepfo gusa ntiturabasha kumenya impamvu nyamukuru yaba yatumye akurwa kuri uyu mwanya.