RDC/FIZI:Hazindutse imirwano ikaze hagati y’umutwe wa m23 na Wazalendo mu misozi ya Fizi.
Imirwano ikaze yazindutse hagati y’umutwe wa m23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta Fardc na Wazalendo muri tiritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umunyamakuru wacu uri mu bice by’imisozi miremire ya Fizi yadutangarije ko m’urukerera rwo kuri uyu wa mbere umutwe wa m23 wazindutse uhanganye na Wazalendo ifatanyije na Fardc mu midugudu ya Timbyangoma,Mangojeo,Kwasabuni,Badinzi,Byalere,Rugezi na Micikacika niho ibitero byakomotse bya Wazalendo,uyu munyamakuru avuga ko imirwano yageze mu masaha ya saa moya.

Biravugwa ko umutwe wa Twirwaneho wafatanyije na m23 kurwanya Wazalendo na FARDC, mu bice bya Rugezi muri segiteri ya Mutambara aho Wazalendo yo muri gurupe ya CPLC/FABB(coalition populaire pour la liberation du Congo/Forces Armees de Base et de Bataille) .
Amakuru aremeza ko iyi mirwano yumvikanyemo intwaro zikaze ku mpande zombi zihanganye byanateye abaturage guhunga ari benshi muri bino bice.
Imirwano ikaze yari yabaye kuri iki cyumweru aho umutwe witwaje intwaro utaramenyekana neza washatse gutera urusengero ruri muri Fizi ariko umutwe wa Twirwaneho ukabasubiza inyuma,impande zombi zikaba zishinjanya kuba buri ruhande rwari rugamije kubangamira ituze ry’abaturage k’umunsi mukuru wa pantekoti.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE KURI YOUTUBE

Hashize iminsi imirwano ikaze ihanganishije umutwe wa m23 Twirwaneho n’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta arizo ingabo z’Abarundi,FARDC,FDLR,Wazalendo n’abacashuro muri bino bice bya Fizi na Minembwe