RDC: Byongeye gusubira ibubisi ibya Tshisekedi na Martin Fayulu
KANDA HANO UBONE VIDEO YIBIBAYE IMURENGEMu ntangiriro za Kamena 2025, Fayulu warwanyaga ubutegetsi bwa Tshisekedi kuva bwajyaho mu 2019, yatangaje ko ashaka guhuza imbaraga n’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo barwanye Joseph Kabila n’ihuriro AFC/M23 nkuko babikoraga buriwese kuruharerwe.
Tariki ya 4 Kamena, Tshisekedi yakiriye Fayulu mu biro bye, bemeranya ko Abanye-Congo bakwiye kuganira kugira ngo bunge ubumwe, bashakire hamwe igisubizo cy’umutekano wazambye ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye igihugu cya RDC

Gusa nubwo baribahuje uwomugambi ntibyakuyehoko Fayulu akibitse mu mutimawe ko Tshisekedi yahawe kuyobora igihugu atatsinze amatora akanemezako ariwe wariwatsindiye kuyobora igihugu,nubworero baribahuje uwo mugabi ntibyakuyeho iyonzika yarafite mu mutima.
Umuvugizi w’ihuriro LAMUKA riyoborwa na Fayulu akaba n’umuyobozi w’ishyaka ADD Congo, Prince Epenge, ku wa 29 Kamena yatangaje ko we na bagenzi be bahuje umurongo wa politiki batemera Tshisekedi nka Perezida wa RDC kuko yagizwe perezida atatsinze amatora.

Epenge yagize ati “Dufite ikibazo cya politiki. Ntabwo twemera Bwana Félix Tshisekedi nka Perezida.Félix Tshisekedi yagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Yagaragaje ko Tshisekedi yananiwe kwambura ihuriro AFC/M23 ibice rigenzura birimo umujyi wa Bunagana umaze imyaka itatu ufashwe, ntiyarwanya ubukene bwugarije Abanye-Congo n’ibindi bibazo birebana n’imibereho.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Tshisekedi adakwiye kurenza umwaka wa 2028 ari ku butegetsi, bityo ko nyuma y’icyo gihe hakwiye kuboneka Umukuru w’Igihugu mushya uzasubiza RDC ku murongo muzima.
Nubwo Fayulu yemeye guhura na Tshisekedi, aracyashimangira ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2023, akagaragaza ko Tshisekedi we yibye amajwi inshuro ebyiri.