RDC/Burundi:Ingabo z’Uburundi zatangiye guhungisha ibikoresho byabo byari mu mujyi wa Uvila.
Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya m23 akimara kubyandika Sosiyete y’Abarundi yakoraga umuhanda yitwa Groupe EIS-EKA yayoborwaga na Nduwamahoro Elysee yahise ihungisha ibikoresho byayo ivuga ko ibibazo bitandukanye aribyo byatumye bataha .
Amakuru twahawe n’umumwe mubasirikare b’Abarundi bari muri Uvila yatubwiye ko impamvu bari gucyura ibyo bikoresho ko aribyo bifashishaga guca umuhanda waho banyuza intwaro ziva mu gihugu cy’u Burundi none bakaba babonye amakuru y’ubutasi ababwira ko umutwe wa m23 wamaze gukora plan yo gufata umujyi wa Uvila ndetse ugafata n’ibikoresho byose bafite.
Izi ngabo zikaba zahise zihitamo gutangira gucyura ibikoresho buhoro buhoro kugirango m23 itazabibaka nkuko mu mujyi wa Goma na Bukavu yabibatse.
Uku guhungisha ibikoresho kuje gukurikira ihungishwa ry’imiryango y’ingabo za Fardc yari mu mujyi wa Uvila aho abagore baba basirikare n’abana babo guhera kuwa kabiri batangiye guhungira mu mujyi wa Bujumbura kubera ko batinya ko umutekano wabo isaha ku isaha wahungabana.
Perezida Ndayishimiye Evariste yatangaje ko afite mu mujyi wa Uvila abasirikare barenga ibihumbi icumi byagiye gufasha Tshisekedi guhanagana n’umutwe wa m23.
Abantu bari mu gihugu cyu Burundi bavuga ko aba basirikare abenshi ari urubyiruko rwo mu ishyaka riri k’ubutegetsi rya CNDD FDD ,bazwi ku izina ry’imbonerakure bambwikwa imyenda ya gisirikare bakajyanwa muri Uvila ngo bazahangane nuyu mutwe wa m23 mu giye waba winjiye byeruye muri uyu mujyi wa Uvila kubarwanya.
Ingabo z’Uburundi ziri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo guhera 2022, ubwo umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba woherezaga ingabo zawo gucunga umutekano mu bice byagenzurwaga na m23 icyo gihe ,ariko nyuma izo ngabo zikaza gutaha ariko ingabo zu Burundi zikaba zitaratashye kuko zahise zihuza nizindi zaje ku masezerano yabaye hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye ,aho basezeranye ko buri musirikare azajya ahembwa ibihumbi bitanu by’idorari ku kwezi ariko abo basirikare bakaba baragiye bavuga ko ayo madorari atigeze abageraho ahubwo ajya mu mufunga wa Perezida Ndayishimiye.
Mu bihe bitandukanye umutwe wa m23 wagiye werekana abasirikare b’Abarundi wafatiye k’urugamba . Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yaragiye abahakana akavuga ko atari abasirikare be ,ahubwo ko ari abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara umutwe urwanya ubutegetsi bwe.
Imiryango y’Abasirikare b’Abarundi bagiye kurwana m’uburasirazuba bwa Congo ,itangaza ko umutwe wa m23 nibura waba umaze kwica abasirikare b’abarundi bagera muri 650, iyi miryango ikavuga ko abashyinguwe ari bakeya cyane abandi ko imirambo yabo yashengukiye mu mashyamba ya RDC ,kandi ko nababuze ababo nta mpozamarira bahawe.
REBA AMAKURU YA VIDEO
No Comment! Be the first one.