EUGENE OFFICIAL

RDC/AFC,M23:Niba bashaka ko dusubira mu biganiro biduhuza nabo  i Doha nibubahirize ibyo tubasaba
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

RDC/AFC,M23:Niba bashaka ko dusubira mu biganiro biduhuza nabo i Doha nibubahirize ibyo tubasaba

Jul 3, 2025

Mu kiganiro ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane ,tariki ya 3Nyakanga 2025 watangaje ko ufite ubushake bwo gusubira mu biganiro bibahuza n’ubutegetsi bwa Kinshasa gusa ugira ibyo usaba ubwo butegetsi bukwiye kubahiriza kugira ngo iri huriroribe ryakitabira ibi biganiro ku nshuro yabyo ya gatanu.

Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 Benjamin Mbonimpa ari kumwe n’umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe imali n’ubukungu Prof Freddy Kaniki akaba na Perezida wa MRDP Twirwaneho bafatanyije n’itsinda ryari rihagarariye ihuriro rya AFC/M23 mu biganiro bya Doha ,batangaje ko iyo bajyaga muri ibyo biganiro abahagarariye Leta ya Kinshasa batagiraga ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo guhagararira igihugu muri ibyo biganiro ikindi kandi ko bitwaraga nk’abagiye mu biganiro byo kungurana ibitekerezo kuko ngo bababwiraga ngo basinye amasezerano yo guhagarika imirwano bakabyanga.

Umunyamabanga uhoraho w’ihuriro rya AFC/M23 Benjamin Mbonimpa yatangaje ko iri huriro ryakoze ibishoboka byose ngo bahe amahoro amahirwe ariko ubutegetsi bwa Kinshasa butagargaje ubushake bwatuma ibiganiro by’amahoro bishoboka,aho yagaragaje ko bitabiriye ibiganiro bya Luanda inshuro eshanu ko bakuye ingabo zabo muri Walikale ndetse n’utundi twigoro dutandukanye bakoze ariko leta ya Kinshasa ikanga ikinangira ikabashora mu ntambara.

Iri huriro ryagaragaje ibintu umunani risaba ubutegetsi bwa Kinshasa ngo babone gusubira mu biganiro nabo i Doha.

Icya mbere basaba nuko guverinoma ya Kinshasa ikuraho itegeko yatoye mu mwaka wa 2022 ribuza ibiganiro hagati y’ihuriro rya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira ngo batazasinya amasezerano azagaragazwa nkadakurikije amategeko n’inteko ishinga amategeko kubera iryo tegeko.

Icya kabiri basaba nuko leta ya kinshasa ikuraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba AFC/M23 ndetse ikanakuraho ibihano yabakatiye kuko ntibaganira n’abantu bashyiriyeho impapuro zibata muri yombi cyangwa abo bafatiye ibihano kandi bakanahagarika kubakurikirana.

Icya gatatu ni ugufungura abantu bose bafunzwe bazira kuba muri AFC/M23 cyangwa kuba bafitanye isano nabo muri iri huriro kuko abo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko ngo ari inzirakarengane.

Icya Kane nuko leta ya Kinshasa ifungura amabanki yose mu bice bigenzurwa niri huriro kuko kuzifungo ari igihano bahaye abaturage bari kubutaka bungana na kilometero kare ibihumbi mirongo itatu na bine n’abaturage bangana nibura na miliyoni cumi n’imwe zirenga.

Icya gatanu Ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye gushyira iherezo ku mvugo z’urwango n’ivangura bakorera abavuiga ururimi rw’ikinyarwanda bakabita ko atari abanyekongo buzuye.

Icya gatandatu nuko basaba Tshisekedi ko yemera nta gushidikanya ko yemera ibibera mu biganiro bya Doha kandi akanohereza abantu bafite ubutumwa bwemewe mu buryo bugaragara ko baserukiye leta ya Kinshasa.

Icya karindwi kureka abantu bakisanzura kandi bakagaragaza icyo batekereza bakagenda aho bashaka hose batishwe cyangwa ngo batwikwe ,cyangwa ngo bimwe inzandiko zinzira  ngo nuko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Icya munani ubutegetsi bwa Kinshasa ko bukwiye kubaha amasezerano y’agahenge.

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ibi nibyubahirizwa nta shiti bazitabira ibiganiro bya Doha ku nshuro ya gatanu.