EUGENE OFFICIAL

RDC/AFC/M23:Guverineri Musanga Bahati Eraste yasuye abaturage ba Kitchanga.
POLITIKE

RDC/AFC/M23:Guverineri Musanga Bahati Eraste yasuye abaturage ba Kitchanga.

May 27, 2025

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ,guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Bahati Eraste Musanga yakoranye inama n’abaturage batuye mu mujyi wa Kitchanga ,baraganira mu biganiro bagiranye yanabasangije amakuru yuko uwahoze ari perezida wa Rdc ,nyakubahwa Joseph Kabila Kabange yamaze kugera mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23.

Guverineri Musanga, mu ijambo yagejeje kubaturage ba Kitchanga yagarutse kubyerekeranye n’umutekano, n’iterambere ry’abaturage ba Kitchanga abagaragariza ko ihuriro rya AFC/M23 rirajwe ishinga n’umutekano w’abaturage n’iterambere ryabo, abibutsa ko ibyo Tshisekedi yabimye kandi babifitiye uburenganzira ko bagiye kubibona byose bidatinze.

Mugusoza guverineri yahumurije abaturage, ko intambara y’amasasu yarangiye ko ubu hagezweho intambara yo guhangana n’ubujiji n’ubukene, abizeza ko AFC/M23 itazabatenguha,abasaba kuyishyigikira no kurwanya uwariwe wese washaka kubabuza umutekano.

 

Inkuru yose murayisanga kuri Eugeneofficial youtube yacu.