RDC: abatasi babiri bakomoka mu Bufaransa bafatiwe muri Kinshasa mugufasha AFC/M23 guhirika Tshisekedi
Urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rwafashe abazungu babiri bafite ubwenegihugu bw’igihugu cy’Ubufaransa bakekwaho kuza muri iki gihugu gukora ibikorwa by’ubutasi .
Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bivugwa ko aba batasi bafashwe ku munsi wo kuwa Kabiri mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21hoo) bagafatirwa ku bwogero bwa Ngobila I Kinshasa (Beach Ngobila) muri komine Gombe.
Iki gikorwa cyo kubafata cyakozwe n’urwego rw’iperereza rufatanyije n’ingabo kabuhariwe ,ingabo zirwanira mu mazi,ndetse n’urwego rwa police rushinzwe ubutasi iki gikorwa kikaba cyarakozwe mugushakisha ibikoresho bari batwaye byarimo antene za satellite zari kwifashishwa ngo zimanikwa hafi y’ibiro bya Perezida Tshisekedi ngo bajye bumviriza ibiganiro agirana na leta Zunze Ubumwe Za America na Qatar ,ayo makuru agahita agera kuri Perezida Kabila Joseph Kabange wari wabatumye ndetse no ku Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa rya AFC/m23.
Aba bazungu babatasi babiri bakaba barafatanywe ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga byari gukoreshwa mukujya humvirizwa ibiganiro abayobozi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bagirana hagati yabo ndetse n’abafatanyabikorwa babo .
SI aba bazungu babiri gusa bafashwe kuko hafashwe n’abanyekongo bari gufatanya nabo kugirango uyu mugambi wo kwesitara izi antene za satellite ubashe kugerwaho.
Bivugwa ko kugirango bafatwe inzego z’umutekano zishinzwe iperereza mu ijoro ryo kuwa Kabiri zabanje kugota agace ka Ngobila nihagira umuntu n’umwe wemererwa kugasokamo cyangwa kukinjiramo kugeza mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo (5hoo) aho bagiye basaka inzu ku nzu babona gufata aba batasi nabo bari kumwe n’ibikoresho byabo bari gukoresha.
Amakuru ava I Kinshasa yemeza ko gutahura uyu mugambi waba batasi wagizwemo uruhare n’urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe Za America CIA ndetse n’urwego rw’ubutasi rwa Israel Mossad arizo zahaye amakuru urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu ntangiriro ziki cyumweru I Kinshasa hagoswe Television yitwa Antenne A ndetse hafungwa n’umuyobozi wayo bivugwa ko iyi television iminara yabo Ariyo yari kwifashishwa mugucomekaho ibi bikoresho byaba batasi.
Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hamaze iminsi hanugwanugwa guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi aho akimara kubimenya yatangiye guta muri yombi bamwe mubasirikare bakuru baba bafite aho bahuriye cyangwa bigeze guhurira n’uwahoze Ari perezida wiki gihugu Kabira Joseph ubu wanatangiye kuburanishwa mu rukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa ku byaha bifitanye isano no gukorana n’ihuriro rya AFC/m23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.