EUGENE OFFICIAL

Rayon Sports yegukanye umukinnyi ukomeye wa Mukura VS
AMAKURU IMIKINO

Rayon Sports yegukanye umukinnyi ukomeye wa Mukura VS

Jul 7, 2025

Ntarindwa Aimable, umukinnyi wo hagati usanzwe azwiho gukina yugarira, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuzayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wakiniraga Mukura Victory Sports, yamaze gushyira umukono ku masezerano ye kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba, nyuma yo kugera ku masezerano arimo ibijyanye n’umushahara ndetse n’ibindi byagombaga kumuhabwa mbere y’uko atangira gukinira ikipe nshya.

Ibi bigezweho nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Ntarindwa Aimable bimaze igihe biba, dore ko mbere bari bumvikanye ko amasezerano asinywa tariki ya 20 Kamena 2025, nyuma y’uko hari hagezweho ubwumvikane tariki ya 19 Kamena. Gusa kubera ibibazo by’amikoro, Rayon Sports ntiyabashije kubahiriza ayo matariki, ibintu byatumye ibyo gusinya bisubikwa kugeza kuwa 22 Kamena, nabwo ntibikunde.

Kwinjira kwa Ntarindwa mu muryango wa Rayon Sports bije byiyongera ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe imaze kugura muri iyi mpeshyi, barimo Tambwe Gloire, Prince Musore Michel, Mohamed Chelly (wasinyishijwe inshuro ebyiri nk’uko bivugwa), Rushema Chris, na Tony Kitoga.

Rayon Sports ikomeje gushimangira ubudahangarwa bwayo ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, mu rwego rwo kwiyubaka mbere y’itangira ry’igihembwe gishya cya shampiyona.