Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya yasabye Perezida w’iki gihugu gusubiza icyubahiro no gutanga indishyi y’akababaro ku miryango y’abaturage baguye cyangwa bagakomereka mu myigaragambyo yabaye mu 2024.
Ibi yabivuze ku wa Kabiri tariki 1 Kamena 2025 mu mujyi wa Kisumu uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge.
Raila yavuze ko hari benshi mu baturage bagizweho ingaruka zikomeye n’iyo myigaragambyo, bamwe bagapfusha ababo abandi bakaribwa bikomeye, ariko ko kugeza n’ubu hakiri imiryango itaratura ibikomere by’iyo mibabaro.
Mu ijambo rye, yagize ati: “Nabonye ko wahamagaje isengesho ryo gusabira igihugu, ugafasha abantu kubona ibiribwa ndetse unagaragaza ko wicuza ibyabaye. Ni intambwe nziza igaragaza ubushake bwo kongera kunga Abanyakenya.”
Yongeyeho ati: “Nubwo ibyo bikorwa byabaye, haracyari imiryango myinshi yabuze ababo, ndifuza ko wayishyura indishyi y’akababaro kugira ngo dutange ubutumwa bw’uko ibisa n’ibyabaye bitazongera.”
Odinga yasobanuye ko icyifuzo cy’abaturage atari intambara cyangwa imvururu, ahubwo bashaka amahoro arambye n’ubuzima bubaha icyizere cy’ejo hazaza. Yavuze ko amahoro atari ukubura intambara gusa, ahubwo ko ari no kugira imibereho myiza, uburenganzira n’umutekano.
No Comment! Be the first one.