Qatar:Intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 basinyanye amahame ngenderwaho agamije amasezerano y’amahoro arambye
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasinyanye n’Ihuriro rya AFC/M23 amahame ngenderwaho agamije kubashyitsa ku masezerano y’amahoro arambye ,aya mahame agizwe n’ingingo zirindwi z’ingenzi.Arizo:
1.Amahame rusange: Impande zombi zemeye gukemura amakimbirane mu mahoro, hagamijwe kurinda umutekano w’Abanye-Congo.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gukorana n’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere kugira ngo umutekano w’abasivili ubungabungwe, kandi aya mahame anashyirwe mu bikorwa.
Byemeranyije kandi gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, zishingiye kuri dipolomasi n’ibiganiro, aho gukoresha imbaraga n’amagambo y’ubushotoranyi, bigashingira ku myanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) muri Gashyantare 2025.
Impande zombi zemeranyije kwirengagiza ahahise habi, zigatangira urugendo rushya rw’ubwumvikane, kubana mu mahoro ndetse no kubungabunga umutekano.
Zemeranyije kurandura amacakubiri mu gihugu, guteza imbere imibereho y’abaturage, bakarwanya imvugo zose zambura abantu ubumuntu, hagamijwe kugera ku mahoro n’ubwiyunge.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeje ko bishyigikiye ubusugire ndetse n’ubwigenge bwa RDC, kandi ko bizubahiriza ibikubiye mu masezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ku wa 23 Mata 2025.
2.Guhagarika imirwano burundu :Hashingiwe ku kuba amahoro n’umutekano ari ingenzi mu gutuma haboneka amahirwe menshi y’iterambere, imibereho y’abaturage igahinduka kandi ikiremwamuntu kikagira agaciro, impande zombi zemeranyije kubahiriza ihagarikwa burundu ry’imirwano.
Iyi ngingo isobanuye ko buri ruhande rugomba kwirinda kugaba ku rundi ibitero byo mu kirere, ibyo mu mazi, kwangiza imitungo, kwirinda imvugo zihembera urwango no kudafata ibindi bice.
Kugira ngo ihagarikwa ry’imirwano ryubahirizwe uko bikwiye, Leta ya RDC na AFC/M23 byemeye ko hazashyirwaho urwego ruzagena uko bizakorwa, rukanagenzura niba byubahirizwa.
Impande zombi ziyemeje kwirinda ibikorwa byose bishobora kubangamira iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano. Ingamba zirema icyizere Leta ya RDC na AFC/M23 byiyemeje gufata ingamba zituma Abanye-Congo bizera ko amahoro ashoboka, bikanarema uburyo bwatuma habaho ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.
3. ingamba zirema icyizere: zikwiye gushyirwa mu bikorwa bwangu, zigaragaza ko zagira uruhare rukomeye mu gutuma zizerana, ibiganiro by’amahoro bigakomeza.
Izi ngamba zirimo gutegura uburyo bwo kurekura imfungwa zafashwe n’impande zombi, bushyigikiwe na Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) kandi bushingiye ku mategeko ya RDC.
4.Gusubizaho ubutegetsi bwa Leta:Leta ya RDC na AFC/M23 byemeje ko gusubizaho ubutegetsi bwa Leta byafasha cyane mu gukemura impamvu z’amakimbirane, binyuze mu masezerano y’amahoro.
Byemeje ko gusubiza Leta ibice byose by’igihugu ari ikintu cy’ingenzi kigomba kujya mu masezerano y’amahoro, uburyo bizakorwamo n’ibyiciro byabyo bikazasobanurirwa muri ayo masezerano.
5.Gucyura impunzi:Impande zirebwa n’aya mahame zemeye gufasha impunzi ziri mu mahanga ndetse n’izahungiye imbere mu gihugu gutaha mu mahoro, ku bushake kandi mu buryo buzihesha agaciro, bikazakorwa hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.
Ku mpunzi ziba mu mahanga, aya mahame asobanura ko zizacyurwa hashingiwe ku masezerano RDC n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.
6.Uruhare rwa MONUSCO n’inzego z’akarere:Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije kurinda no gufasha abasivili ndetse no gushyigikira ibikorwa byo kurinda abasivili, no guhagarika imirwano zibifashijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MONUSCO) ndetse n’inzego z’akarere, cyane cyane urwego rw’ubugenzuzi ruzashyirwaho hashingiwe kuri aya mahame.
7.Amasezerano y’amahoro:Impande zombi zemeranyije ko amasezerano y’amahoro ari ngombwa kugira ngo haboneke umutekano, iterambere rirambye, imibereho y’abaturage ibe myiza, uburenganzira bw’Abanye-Congo bubungabungwe, impunzi zitahe mu buryo buzihesha agaciro mu gihe hari gukemurwa amakimbirane guhera mu mizi yayo.
Zemeye gushyira mu bikorwa aya mahame kuva agitangazwa kuri uyu wa 19 Nyakanga, cyangwa se bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gutangira ibiganiro byimbitse bitarenze mu minsi 10 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya mahame.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’aya mahame, ibi biganiro bizajyana n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC, i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.
Impande zombi zumvikanye ko ibiganiro bigana ku masezerano y’amahoro afatika bikwiye kuba inshingano kandi bigashingira ku bufatanye n’intego y’ubwumvikane, ku buryo azasinywa nyuma y’iminsi irindwi ariko itarenze 10 kuva bitangiye.
Nubwo izi mpande zasinyanye aya mahame hatangiye gutangazwa ibitandukanye nibyo basinyanye nka Patrick Muyaya uvugira guverinoma ya Kinshasa yahise atangaza ko aya mahame agamije ko AFC/M23 ihita iva mu bice igenzura hakajyamo igisirikara cya FARCD na Polisi ya RDC ,inzego z’ubutabera ndetse n’inzego z’ubutegetsi maze hakanubahirizwa umwanzuro wa kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi icyemezo no 2773 gisaba m23 kuva mu bice yafashe.
Bidatinze umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe ibibazo bya politike na dipolomasi Bertrand Bisimwa yahise amuvuguruza avuga ko gushyiraho ubuyobozi bitavuga kuva mu bice bigenzurwa na AFC/M23.naho Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 Benjamin Mbonimpa we yahise atangaza ko AFC/M23 badateze basubira inyuma na metero imwe,Kanyuka Lawrence uvugira AFC/M23 we yemeje ko ibice bigenzurwa na guverinoma ya Kinshasa kitagira ubuyobozi.