EUGENE OFFICIAL

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge

Dec 29, 2025

Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP) byatangaje ko kuri uyu wa mbere Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, kubera amagambo y’ivangura yavuze ku bwoko bw’abatutsi.

ACP hamwe n’ikinyamakuru Le Potentiel bisubiramo umusirikare mukuru abimenyesha ko Ekenge yahagaritswe amenyeshejwe n’Ibiro bikuru bya gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

BBC yabajije Ekenge ku ihagarikwa rye ntiyasubiza. Igisirikare cya FARDC nacyo ntacyo kiratangaza ku ihagarikwa rivugwa na ACP rya Ekenge.

Ku wa gatandatu ari kuri televiziyo y’igihugu RTNC, Sylvain Ekenge yavuze amagambo yumvikanyemo ivanguramoko avuga ngo:

“Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”

Yavuze ibi n’ibindi mu mujyo wo gushinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye ku giti cyabo n’abategetsi bamwe na bamwe bamaganye amagambo ya Ekenge.

 

Ikiganiro ‘Special Plateau’ cya RTNC cyabaye ku wa gatandatu yavuzemo ayo magambo, mu ijoro ryo ku cyumweru cyahise gikurwa ku rubuga rwa YouTube.

Maxime Prevot, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi – igihugu cyakolonije RD Congo, yanditse ku rubuga X ko “mbabajwe cyane” n’amagambo yavuzwe na Général Ekenge yibasira ubwoko bw’abatutsi.

Yongeraho ati: “Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose”.

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo z’abantu” bufite ingaruka mbi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira abatutsi b’Abanyecongo, n’abanyamulenge.

Abategetsi bakuru muri DR Congo nta cyo baratangaza ku byavuzwe na Gen Ekenge.

Muri Gashyantare(2) uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi yumvikanye yamagana amagambo y’urwango ku bwoko bw’abanyamulenge n’abatutsi bo muri RD Congo, avuga ko abo ari “abanyagihugu bacu”.

Tshisekedi yavuze ko hari benshi bo muri ubwo bwoko bakoreye igihugu ndetse bagipfiriye.

Icyo gihe yongeyeho ati: “Ndamibiwe izo mvugo zo kuvangura abo bantu bityo bigaha urwaho ubutegetsi nk’ubw’u Rwanda bukadutera bwitwaje iyo mpamvu y’ikinyoma”.