EUGENE OFFICIAL

Perezida wa FERWAFA yateguje igisubizo cyo gutsindwa kw’Amavubi
AMAKURU IMIKINO

Perezida wa FERWAFA yateguje igisubizo cyo gutsindwa kw’Amavubi

Oct 13, 2025

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Fabrice yateguje igisubizo cyo gutsindwa ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, avuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi cyane mu bakiri bato.Amavubi arimo arabarizwa muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukina n’iyi kipe y’igihugu mu mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 mu itsinda C.

Perezida wa FERWAFA wagiye uyoboye ‘delegation’ yavuze ko kuri ubu umwuka ari mwiza abakinnyi bameze neza, gusa avuga ko mu minsi ya mbere nta ‘Morale’yari ihari bitewe no gutsindwa na Benin.

Ati: ”Twarahageze umwuka ni mwiza. Twahageze twaraye dutsinzwe na Benin navuga ko Morale yari iri hasi cyane ariko umupira w’amaguru ni uko bigenda hari utsinda hari utsindwa ariko uyu munsi Molare yagarutse”.Yavuze ko nubwo nta mahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Isi ahari ariko ko yabwiye abakinnyi ko hari ayo gukina umukino mwiza bagatsinda Afurika y’Epfo.

Ati: ”Tugiye gukina umukino wa nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ariko uko naganiriye n’abakinnyi nababwiye ko nubwo tudafite amahirwe yo kubona itike ariko dufite amahirwe yo gukina umukino wa nyuma mwiza no kuwutsinda bikazatuma nabo ubwabo bigarurira icyizere. Abakinnyi bose bameze neza turizera ko ku wa Kabiri tuzaba dufite intsinzi hano muri Afurika y’Epfo”.

Shema Fabrice  yagarutse ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Benin avuga ko  habayemo uburangare kuko bari bizeye ko intsinzi iri buboneke.

Ati: ”Natwe ubwacu twizeraga ko tuzatsinda Benin kuko abakinnyi Morale bari bafite kandi iyo twarebaga imikino Benin yaherukaga gukina twumvaga amahirwe tuyafite ariko navuga ko twirangayeho ntabwo twabashije gukoresha amahirwe twari dufite kugira ngo dutsinde”. Perezida wa FERWAFA yavuze ko uku gutsindwa nabo byababaje ariko ko barimo barashaka igisubizo aho bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu bana.

Ati: ”Twararangaye twaratsinzwe ngira ngo Abanyarwanda benshi byarabababaje natwe turimo ariko icyo turimo turiga ni ukugira ngo tuvugurure Amavubi  tudahereye ku ikipe nkuru ahubwo twubaka n’abakiri bato. Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu bana bato. Turashaka kubaka umunsingi ukomeye kugura ngo natwe tube dufite aho dukura abakinnyi kandi bamenyereye amarushanwa”.

Yavuze ko no mu Amavubi makuru hari abandi bakinnyi bazazana bashya.Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Afurika y’Epfo ejo saa kumi n’ebyiri kuri Mbombela Stadium mu mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo mu itsinda C.