Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko yiteguye guhura na Martin Fayulu, kugira ngo baganire ku bibazo bikomeye igihugu gihanganye na byo muri iki gihe. Ibi bibaye nyuma y’uko Fayulu asohoye itangazo risaba ibiganiro byihariye hagati ye, Tshisekedi ubuyobozi bwa AFC/M23 buyobowe na Corneille Nangaa ndetse na Joseph Kabila wahoze ayobora RDC.
Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yanyujije ubutumwa kuri X (aho mbere hitwaga Twitter), avuga ko Perezida ashimira Fayulu ku bw’ukwigaragariza nk’ukunda igihugu, kandi ko yemeye ibyo biganiro mu rwego rwo kwifatanya n’abandi mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije igihugu.
Fayulu, uyobora ishyaka ECiDé, agaragaza ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo iri mu bihe bitoroshye kuva yabona ubwigenge mu 1960, aho akomeza kugaragaza impungenge ku gukomeza kwigabanya kw’iki gihugu (balkanisation).
Yagize ati: “Ubusugire bwa RDC buri mu kaga. Tugomba guhagarika isenyuka ry’igihugu cyacu ritera agahinda.”
Mu butumwa yageneye Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora (CENI), akaba ubu ayobora ihuriro AFC/M23, Fayulu yamusabye guhagarika ibikorwa by’urugomo no kwirinda gutiza umurindi abagambanira igihugu. Yanavuze ko amaraso y’abaturage ba Congo atakomeza kumeneka kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Yibukije kandi Joseph Kabila wahoze ari Perezida kuva 2001 kugeza 2018, ubu uri i Goma, ko atagomba gukomeza ibikorwa bifatwa nko gutera inkunga abagamije gutanya igihugu. Yamusabye kuva muri uwo mujyi wa Goma, yita “uwabayeho mu mubabaro kandi uri mu maboko y’umwanzi.”
Ati: “Amateka ntiyihanganira umugambanyi, cyane cyane iyo ari umugambanyi w’igihugu.”
Yarangije asaba Tshisekedi kudatererana igihugu, amutera imboni yo kujya mu biganiro bitaziguye, akirinda gukwepa inshingano ze.
Ati: “Ndakwinginze: jya mu biganiro bitaziguye. Ni bwo buryo bwonyine bwo gukiza igihugu cyacu. Wirinde kuba umunyabwoba cyangwa umunyabwinyoma.”
Kabila nawe yasubije Fayulu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko nta kibazo kibaye kuba ari i Goma, kuko ari mu gihugu cye kandi ari kumwe n’abaturage.
Ati: “Goma ni mu gihugu cyanjye. Niba ushaka ibiganiro, ngwino hano. Ndi kumwe n’abaturage, ndahari kandi niteguye.”
Nangaa, nubwo atigeze agira icyo atangaza ku butumwa bwa Fayulu, yashimye ko Kabila yaje i Goma aho kuguma hanze y’igihugu, avuga ko yagarutse mu gihe gikwiye.
Mu Burasirazuba bwa Congo, imirwano iracyakomeje mu duce dutandukanye, kandi amasezerano y’amahoro atandukanye yagiye asinywa ntiyigeze azana umuti urambye.
Leta ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko u Rwanda rukabihakana. Biteganyijwe ko Perezida wa RDC na Perezida w’u Rwanda bazasinya amasezerano y’amahoro mu minsi iri imbere ku butumire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi biganiro bikurikirwa n’ibihuza RDC na AFC/M23 biri kubera muri Qatar, bikomeje kurebwa n’amaso menshi.
No Comment! Be the first one.