Perezida Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ategerejwe mu Rwanda aho azahagirira uruzinduko rw’akazi.
Urugendo rwe mu Rwanda biteganyijwe ko ruzaba ku wa 17 Ukwakira 2025, aho byatangajwe ko ruzaba ku butumire bwa Perezida Kagame.
Iby’urwo ruzinduko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri muri Sénégal, ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025.
Ikinyamakuru cyo muri Sénégal ,’Seneweb’ kivuga ko Perezida Bassirou Diomaye Faye nyuma yo kuva mu Rwanda , tariki ya 19-21 Ukwakira 2025, azerekeza i Nairobi muri Kenya ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu, William Ruto.
Muri Gicurasi uyu mwaka , ubwo Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yari mu nama Nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, Africa CEO Forum, i Abidjan muri Côte d’Ivoire yigeze gutangaza ko afata u Rwanda nk’icyitegererezo cye mu iterambere ry’ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka, Perezida kagame yahuye na mugenzi we wa Sénégal ubwo yitabiraga inama yiga ku ruhererekane rw’Ibiribwa muri Afurika.
Perezida Kagame ni we wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye mugenzi we wa Sénégal muri Gicurasi 2024, ukwezi kumwe nyuma y’uko atangiye imirimo ye muri Mata uwo mwaka.