EUGENE OFFICIAL

Perezida Ndayishimiye Evariste akebuye minisitiri wiwe Qatar ibiha umugisha
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Perezida Ndayishimiye Evariste akebuye minisitiri wiwe Qatar ibiha umugisha

Jan 5, 2026

Mu gisa no gukosora ibyavuzwe na Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye ‘igihe cyose cyashimiye ‘uruhare rw’ingenzi’ rwa Qatar mu buhuza ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko ku wa gatandatu nijoro Minisitiri Edouard Bizimana yanditse ku rubuga X ko ari “ingenzi gushimangira uruhare rubi rwa Qatar mu gukoresha ijambo ryayo n’amafaranga ikabuza Amerika kugira icyo ikora”.

Mu nyandiko ye Bizimana yashinjaga u Rwanda “gukomeza gufata uturere mu burasirazuba bwa DR Congo” binyuranyije n’amasezerano ya Washington ariko Amerika ntigire icyo ibikoraho.

Dr.BIZIMANA EDUARD MINISITIRI W’UBUBANYI N’AMAHANGA W’U BURUNDI.

Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi ‘minisitiri wa leta’ muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar, akaba n’umwe mu bagira uruhare mu biganiro by’amahoro bitegurwa na Qatar, yashimiye Perezida Ndayishimiye ku busobanuro yatanze.

Al-Khulaifi yavuze ko Qatar “ikomeje ubushake bwo kubaka amahoro, ubuhuza, no gukemura amakimbirane mu mahoro”.

Bizimana yavuze ibi ubwo inkuru ikomeye yariho ivugwa ku isi ari igitero cya Amerika kuri Venezuela aho abakomando b’umutwe wa Delta Force bashimuse Perezida Nicolàs Maduro w’iki gihugu bakamujyana muri Amerika.

Bizimana iyi nyandiko ye yaje kuyisiba, ariko nyuma yo gukomeza guhanahanwa no gutangwaho ibitekerezo n’abantu batandukanye, byatumye kuri iki cyumweru nimugoroba Perezida Ndayishimiye asa n’uyigarukaho.
Atavuze ko ari ubutumwa bwa Bizimana arimo kuvugaho, Ndayishimiye yanditse ku rubuga X ko ari ngombwa gusobanura “ikitumvikanye neza cyose n’imvugo itari yo ku ruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro”.

Leta ya Gitega n’iya Kinshasa bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare atuma u Burundi bufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo zifasha iza Congo kurwana n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa M23.

Ibihugu bimwe by’iburengerazuba, ONU, abategetsi b’u Burundi n’aba DR Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara urimo mu burasiraba bwa Congo aho mu kwezi gushize wafashe umujyi wa Uvira uhana urubibi na Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, mbere yo gutangaza ko wawuvuyemo, ibyo uruhande rwa Congo ruvuga ko atari ukuri.

Perezida Ndayishimiye Evariste hamwe n’umwami wa Qatar.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe wagize uruhare mu gutegura imbanzirizamushinga y’amasezerano ya Washington afatanyije na bagenzi be ba Congo, ndetse akanakurikirana uko amasezerano ya Qatar hagati ya M23 na DRC yagiye atera imbere, yabonye ibi biganiro no kuvuguruzanya ku karubanda maze agira ati “Kagire Inkuru!, Perezida w’u Burundi yacyashye ku mugaragaro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, wari ushinje Qatar kugira uruhare rubi mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayishinja gukoresha ijambo ryayo n’amafaranga mu kugerageza gukumira Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo zikora, mbere y’uko asiba ubutumwa yari yashyizeho kubera ubwoba.”

Abari ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iki ari ikibazo muri diplomasi, aho umwe yagize ati “Ibi ni urugero rugaragara rw’ubunyamwuga buke mu bya dipolomasi, aho kutumvikana n’akajagari ko mu buyobozi bw’imbere mu gihugu byerekwa isi yose mu kanya nk’ako guhumbya.”

Undi na we yagize ati “Leta y’u Burundi ni iyo gusekwa, icyakora hari ikintu kimwe ishoboye gutsemba imbaga y’abantu.”

Hari undi wagize ati “Nta kindi yakoze uretse kuvuga ku mugaragaro ibyo bose batekereza mu ibanga. Bamaze amezi bangiza kandi basenya umuhate wa Doha, kandi nta n’ubwo bawemera by’ukuri… we yarabivuze mu kuri, wenda abitewe n’inzoga za Amstel ikonje yanyweye, mbese aravugisha ukuri kw’inzoga.”

Dr.BIZIMANA EDUARD MINISITIRI W’UBUBANYI N’AMAHANGA W’U BURUNDI.
Perezida Ndayishimiye Evariste hamwe n’umwami wa Qatar.