EUGENE OFFICIAL

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Guinée
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Guinée

Jan 6, 2026

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Guinée, Mamadi Doumbouya, watorewe gukomeza kuyobora iki gihugu mu matora yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025.

Perezida Kagame abinyujije kuri X ati “Ndashimira cyane, umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya, ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Guinée. Tuzakomeza dushimangire umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byacu byombi ari na ko dukorana bya hafi mu kwihutisha iterambere n’imibereho by’abaturage b’ibihugu byacu byombi.”

Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée muri manda y’imyaka irindwi, ku majwi 86,72 %.

Ni yo matora ya mbere yabaye muri kiriya gihugu nyuma y’uko Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Nzeri 2021.