EUGENE OFFICIAL

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
AMAKURU

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi

Oct 21, 2025

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe nta gikozwe mu kuziba ibyuho biri muri Afurika ku bijyanye no guhuza abantu no kwimakaza ikoranabuhanga, hazakomeza kubaho ubusumbane hagati y’uyu mugabane n’ibindi bice by’Isi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025 ubwo yatangizaga Inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga izwi nka (Mobile World Congress: MWC), igiye kumara iminsi itatu ibera i Kigali.Ni inama itegurwa n’Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwizera imbaraga z’ikoranabuhanga mu guhuza abaturage no kwimakaza iterambere.Yibukije uburyo mu myaka ishize Afurika yavuye kure aho byari bigoye ko abantu bakwihuza ariko ibintu bigenda biba byiza ku buryo byageze aho kubaka ubukungu bigizwemo uruhare na telefone ngendanwa.

Ati “Umuyoboro mugari ndetse na telefone zigezweho byabaye iby’ibanze by’ubuzima bwa buri munsi biteza imbere ubucuruzi, uburezi n’imari mu nzego zitandukanye. Mobile Money ni urugero rwiza.”Perezida avuga ibi mu gihe hishimirwa ko gukoresha Mobile Money byahanze ubukungu bwa miliyari 1000$ mu myaka 10 ishize muri Afurika, abarenga miliyoni 700 kuri uyu mugabane bahabwa serivisi hisunzwe telefone.

Perezida Kagame yavuze ko ibyatangiye ari ibisubizo ku bahejwe mu kugoresha serivisi za banki zemewe, byakuze bihinduka uburyo bwa mbere Isi iri gukoresha mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bisubizo byubakiye ubushobozi ibigo bito by’ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori, ari na ko bihuza abo mu byaro kugira ngo ubukungu butezwe imbere.Ati “Iyi mishinga yagaragaje ko guhanga udushya bitari iby’igice kimwe gusa, ahubwo ko bishobora gukwirakwira aho ari ho hose buri wese ahahabwa amahirwe.”

Yavuze kandi ko uyu munsi iterambere ry’ikoranabuhanga riri gufasha abatuye Isi mu gukomeza gutera intambwe ijya mbere, agaruka ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, uburyo bushya bwo guhuza abantu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, biri guhindura buri rwego ari na ho bifasha mu guhanga amahirwe atandukanye.

Ati “Ariko nubwo twateye imbere, umubare muto w’Abanyafurika ni wo wagezweho n’uko guhuza abantu ugereranyije n’ahandi ku Isi. Iki cyuho kiramutse gikomeje iryo koranabuhanga […] rizakomeza kwagura ubusumbane.”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye ko abantu baganira ku buryo abaturage bakwitabwaho n’uburyo ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bwagezwa kuri bose.Yavuze ko u Rwanda rukataje muri uru rwego, aho ruri mu rugendo rwo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi, binyuze mu mishinga itandukanye.Iyo mishinga irimo nko gushyira ikoranabuhanga rya AI mu igenamigambi, gushyira imbere ubushakashatsi no kubakira ubushobozi abaturage hagamijwe kongera umusaruro no kunoza itangwa rya serivisi.

Ati “Mu gihe Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi, ariko zitanga n’ubushobozi mu bijyanye n’iterambere mu gihe twaba dukoreye hamwe. Za guverinoma, abo mu nzego z’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bakwiriye kwimakaza politiki no guhanga uburyo bwiza bwo guhanga udushya.”Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo nibyimakazwa bizatuma guhererekanya amakuru n’ibikorwa byo kwishyurana byambukiranya imipaka bikomeza gukorwa mu buryo butekanye, ndetse bitume ubukungu bwa Afurika buhuzwa.

Yibukije ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango itandukanye, yatangiye guteza imbere iki cyerekezo, binyuze mu gushyira imbaraga mu kugabanya ibiciro no kugabanya imbogamizi hahangwa isoko rimwe rishingiye ku ikoranabuhanga, avuga ko ubu bufatanye buzagurira ibisubizo bya Afurika ku Isi hose.