Ku wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahaman Lamine Zeine, uri mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama Nyafurika igamije kurebera hamwe ejo hazaza h’imikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri ku mugabane.
Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo z’ingenzi Afurika ikwiye gushyira imbere nk’ibyihutirwa mu iterambere ryayo, ndetse banaganiriye ku buryo bwimbitse bwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Niger, hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame kandi yakiriye Rafael Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA), na we waje mu Rwanda kugira ngo yitabire iyo nama mpuzamahanga.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byagarutse ku ruhare rukomeye ingufu za Nikeleyeri zishobora kugira mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rw’inganda, ubuvuzi n’uburezi.
Hanagarutswe ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu mushinga wo kwinjira mu ikoreshwa ry’inganda nto za Nikeleyeri zizwi nka Small Modular and Micro Reactors, zitezweho gutanga ingufu zidahumanya ibidukikije kandi zizewe.





