EUGENE OFFICIAL

Perezida Kagame Paul na Perezida Felix Tshisekedi batumweho na Perezida Donald Trump
AMAKURU POLITIKE

Perezida Kagame Paul na Perezida Felix Tshisekedi batumweho na Perezida Donald Trump

Jul 1, 2025

Perzida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe ZA amerika yatumiye i Washington Perezida Paul Kagame w’igihugu cy’u Rwanda na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo alias Beto Fatshi wa Repubulika iaharanira demokarasi ya Congo kubonana nawe.

Trump yasinye ku butumire bwa bariya ba Perezida bombi kuwa Gatanuw’icyumweru gishize,nyuma y’uko u Rwanda na RDC byari bimaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’aba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bibi hugu byombi,Amb Olivier JPNduhungirehe w’u Rwanda na Therese Wagner Kayikwamba wa RDC.

Perezida Donald Trump kandi mu butumire yageneye ba Perezida Paul Kagame na Perezida Tshisekedi,yabashimiye ku kubs barashyize iherezo ”ku makimbirane yari amaze imyaka mirongo itatu hagati y’ibihugu byombi RDC n’u Rwanda.

Biravugwa ko muri uku kwezi kwa Karindwi 2025 ,aribwo aba bakuru b’ibihugu byombi bazakirwa muri White House i Washington DC,mu ruzinduko rwitezweho kuba inzira y’ubufatanye hagati ya Kinshasa na Kigali ndetse binavugwa ko bazaba bagiye kuganira na Donald Trump uburyo amabuye y’agaciro ya RDC abyazwa umusaruro ibihugu byombi bikabigiriramo inyungu,aho bivugwa ko abashoramari baUSA bazashora imari muri RDC mugucukura amabuye y’agaciro ariko agatunganyirizwa mu Rwanda.