EUGENE OFFICIAL

Perezida Joseph Kabila yarokotse ubwicanyi muri Ethiopie
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Perezida Joseph Kabila yarokotse ubwicanyi muri Ethiopie

Feb 17, 2026

Uwahoze ari perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Kabila Joseph yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’uwamusimbuye perezida Felix Tshisekedi akaba yaburokokeye mu gihugu cya Ethiopie aho yari yagiye guhura na bagenzi be bo mu Ihuriro aherutse gushinga ryitwa Souvons le RDC.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye kandi hamwe n’andi dukesha umukadere w’ihuriro ry Afc/m23 witwa Simaro Ngongo Casa nkuko yabyanditse k’urukuta rwe rwa x,avuga ko ubwo perezida Kabila Joseph yavaga mu gihugu cya Angola aho yari yagiye kubonana na perezida wiki gihugu ngo baganira k’umugambi w’ibiganiro bihuza abanyekongo ashaka kubamo umuhuza ,uyu Joseph Kabila yahise yerekeza muri Ethiope mu murwa mukuru I Addis Abeba ahaberaga inama y’abakuru bibihugu naza guverinoma bigize umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ubwo yarari kuri hotel muri iki gihugu,abacancuro 18 bakomotse muri Afurika Y’Epfo baje bavuga ururimi rw’icyngereza bihinduye abanyamakuru b’abanyekongo nibwo batangiye kubwira Joseph Kabila amagambo menshi aterekeranye nibwo baje gufatwa n’inzego z’ubutasi ziki gihugu cya Ethiopie kuko bari bamaze kubona ayo makuru ,ubu bugizi bwa nabi bwari bugiye kuba ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026.

Amakuru dufite yemeza ko aba bacancuro bari bahawe ikiraka na perezida Evariste Ndayishimiye na Perezida Felix Tshisekedi kandi abantu ba hafi ba Joseph Kabila bavuga ko ubu aba bagizi ba nabi bamaze gutabwa muri yombi barimo kubazwa ,ubu perezida Joseph Kabila akaba yahise ajya mu bwami bwa Eswatini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *