Perezida Felix Antoine Tshisekedi yatanze igihuru (indabo) ku mugore utari uwe.
Perezida Felix Antoine Tshisekedi yatanze igihuru (indabo) ku mugore utari uwe.
Si ubwa mbere mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagaragaye ibisa n’ikinamico bikorwa n’umukuru w’icyo gihugu abantu benshi bafata nk’utagira ubwenge bukwiye, bwana Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo wiyita Faschi Beton, ugaragara iteka nk’uwibera mu bisa n’imikino ndetse n’inkundo zitari ngombwa igihe cyose.
Mu minsi ishize ubwo umugi wa Goma wafatwaga n’inyeshyamba za M23, uyu muperezida udasanzwe yari yagaragaye yibereye muri Saint Valentin ari kumwe n’umugore we barimo bakina ibyo kwihishanya inyuma y’urugi, aho yanagaragaye ari kumuha indabo bisa n’aho yashakagaka kuzimutunguza.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 07/06/2025, henshi ku mbuga nkoranyambaga habyukiye ama videos agaragaza uyu mu perezida aha indabo cyangwa igihuru umugore utari uwe, aho yamushimiraga ko yakoresheje uko ashoboye agasebya igihugu gituranyi mu mahanga, ndetse ibihugu bimwe na bimwe bigatanga ibihano kuri icyo gihugu.
Uyu mugore wifashishwa na perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu kumufasha gusebya igihugu gituranyi, azwi ku mazina ya Thérèse Kayikwamba Wagner, akomoka kuri se w’umudage wahoze ari umupadiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na nyina w’umunyekongokazi.
Thérèse Kayikwamba Wagner, yavutse mu mwaka wa 1983, avukira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yarakuriye mu bihugu by’u Budage, Ghana na Togo. Yize muri kaminuza ya Harvard Kennedy School muri Leta zunze ubumbwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere rusange (administration publique).
Thérèse Kayikwamba Wagner yatangiriye imirimo ye i Kigali muri Repubulika y’u Rwanda mu mwaka wa 2009, aho yakoreraga ikigo cy’abadage kitwa GIZ. Mu mwaka wa 2011, yakoreye i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ajya gukora mu kigo kitwa OXFAM.
Guhera mu mwaka wa 2014 yakoreye Umuryango mpuzamahanga U.N. cyangwa Nation Unies muri MONUSCO ya Kongo na MONUSCA ya Centrafrika. Mu mwaka wa 2019 yakoreye i Nairobi muri Kenya mu kitwa Xia Huang aho yari yoherejwe guhagararira U.N. cyangwa umuryango mpuzamahanga kuwuhagararira mu biyaga bigari ari naho yahuriye na perezida Antoine Felix Tshisekedi.
Mu mwaka wa 2024 nibwo Thérèse Kayikwamba Wagner yinjiye muri guverinoma iyobowe na Madame Judith Suminwa Tuluka, wabaye umugore wa mbere wagizwe minisitiri w’intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abo bagore bombi bakaba bafatwa nk’inkingi za mwamba zifashishwa na bwana Antoine Felix Tshisekedi mu kumufasha kugera kubyo ashaka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
No Comment! Be the first one.