EUGENE OFFICIAL

Nyanza Abantu batatu bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranwaho urupfu rw’umusore wari waraburiwe irengero
AMAKURU UMUTEKANO

Nyanza Abantu batatu bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranwaho urupfu rw’umusore wari waraburiwe irengero

Aug 8, 2025

Abantu batatu bo mu Krere ka Nyanza ,Umurenge wa Rwabicuma bari mu maboko y’ubungenzacyaha (RIB), bakurikiranwaho urupfu rw’ umusore w’imyaka 19, wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero nyuma yuko umurambo we bahusanze mu mufuka.

Ibi byatangajwe ku wa 6 kanama 2025 na Polisi y’u Rwanda , Ishami rikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga ko ku bufatanye n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB), bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musore wari waraburiwe irengero.

Andi amakuru avugako uyu nyakwigendera wari utuye mu mudugudu wa Kamugira,Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yavuye imuhira ku wa 29  Nyakaga 2025, avuga ko agiye kwishyura 600 Frw umuturanyi we, ariko birangira atagarutse.

Umuryango w’uyu musore yabimenyesheje ubuyobozi bubegereye na bwo bubayobora kuri RIB, ihitako itagira iperereza.

Bukeye bwaho ku wa 6 kanama 2025, umuturange yagiye kwahira ubwatsi, abona umurambo wa nyakwigendera mu mufuka utabye, ahita ko atabaza barebye basanga ari wa musore wari waraburiwe irengero.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yambwiye ibinyamakuru ko abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi n’uwo yari agiye kwishyura.

Yabigarutseho agira ati” Ku makuru yabashije gutarwa n’abaturange, inzego z’umutekano zageza ahabonetse umurambo, uhita ujyanwa ku Bitaro bya nyanza ngo ukorerwe isuzuma, hanafatwa abantu batatu bakekawho urupfu rwa nyakwigendera harimo n’umuturanyi we yari agiye kwishyura.

Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza ryimbitse rigikorwa ngo hamenyekane ukuri ku by’uru rupfu.