Nyamasheke: Abakuze bigishijwe gusoma no kwandika basaba bagenzi babo kudacikanwa n’amahirwe
Bamwe mu batuye Akarere ka Nyamasheke barangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara, bashimira ubumenyi bungutse, bavuga ko byabagiriye akamaro mu buzima bwa buri munsi. Basaba bagenzi babo batagize amahirwe yo kwiga bakiri bato kudaterwa ipfunwe no kwiyandikisha mu masomo y’abakuze.
Benshi muri bo batarize babitewe n’uko bavutse mbere y’uko gahunda y’uburezi kuri bose itangira, cyangwa bagahura n’ibibazo by’ubuzima byatumye bava mu ishuri.
Mukeshimana Josephine w’imyaka 40 avuga ko yaretse ishuri ubwo yari mu wa gatatu, nyina apfuye agasigara yita ku muryango. Yagize ati: “Gukura ntazi gusoma no kwandika byangoye cyane. Nateganyaga kurushinga, umukunzi yandikaga ambwira ngo nshake undi umbwira ibyanditse. Ariko ubu ndabizi, mu mezi atandatu gusa narabimenye.”
Na Bazaze Emmanuel w’imyaka 43 nawe avuga ko amaze igihe gito atangiye kwiga, nyuma y’uko ababyeyi be bamwohereje kuragira inka afite imyaka irindwi, bikamuviramo kudakandagira mu ishuri.
Ati: “Abagabo benshi baracika intege kuko biga mu bigo by’amashuri aho abana baza kutureba bagaseka, bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo kureka batarangije.”
Mukarubayita Berthilde, umwarimu umaze imyaka irindwi yigisha abakuze, avuga ko hari abarenze 300 mu mudugudu atuyemo batazi gusoma no kwandika. Ahamya ko hakenewe kongerwa imbaraga muri iyi gahunda, ndetse ko abayigisha bakwiye kongererwa agahimbazamusyi.
Itorero ADEPR Mukoma, ribinyujije kuri Pasiteri Kayobera Joseph, ryashyize imbere gahunda yo kwigisha abakuze, avuga ko kumenya gusoma no kwandika bifasha abantu kwisomera Bibiliya no gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, Mukankusi Athanasie, avuga ko gahunda yo kwigisha abakuze irimo mu cyiciro cya kabiri cya NST2, kandi ko bifuza ko abantu benshi bayitabira.
Ati: “Uwaba yaracikanwe n’amahirwe yo kwiga, turamushishikariza kutayatesha burundu. Turi mu rugendo rwo gushaka ibisubizo twifashishije ubushobozi bwacu.”
Mu ngengo y’imari ya 2024/2025, abakuze 2278 bigishijwe gusoma no kwandika muri Nyamasheke, barimo abagabo 966 n’abagore 1312.
