Uyu munsi kuwa 28 Ukuboza 2025 ,ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda
ryasoje guhugura abarwanashyaka baryo bo mu ntara y’Amajyepfo aho basoreje aya mahugurwa mu karere ka Nyamagabe.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa rino shyaka bwatangiriye mu karere ka Musanze ibikorwa by’inama n’amahugurwa ku barwanashyaka baryo.

Mu nama n’amahugurwa yakorewe mu karere ka Nyamagabe abarwanashyaka bahuguwe ku ngingo zitandukanye zirimo ,uruhare rw’umurwanashyaka mu kubungabunga ibidukikije,Kwihangira imirimo ,bibukijwe ingengabitekerezo y’ishyaka,bahuguwe ku mahame y’ishyaka ,bibukijwe akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga no gukoresha imbuga nkoranyambaga mukumenyekanisha ishyaka no kugaragaza aho igihugu kigeze,ndetse banahuguwe ku mahame y’imiyoborere myiza.
Nyuma y’inama n’amahugurwa abarwanashyaka bakoze amatora aho batoye ababahagararira mu byiciro bitandukanye aribyo ikiciro cy’urubyiruko,ikiciro cy’abagore na komite y’ishyaka ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe
Mu butumwa bwanyujijwe k’urubuga rwa x rwa green Party hashimiwe abagize uruhare muguhugura abarwanashyaka bose mu gihugu,ndetse hashimirwa n’inzego za leta zaborohereje kugera kuri icyo gikorwa bavuga ko ari indi ntambwe ya demokarasi u Rwanda ruteye banasobanura ko intara 4 zimaze gukora kongere ko hazasorezwa ku ntara y’Amajyepfo.
Ishyaka rya green Party ryatangijwe mu mwaka wa 2009 ryemerwa mu rwego rw’amategeko mu mwaka wa 2013,ubu rimaze kujya mu nteko ishinga amategeko ishuro ebyiri kandi rivuga ko rifite n’abandi bayobozi bariserukira mu zindi nzego nk’inama njyanama y’akarere ka Rulindo bavuga ko bafitemo umujyanama.