EUGENE OFFICIAL

Nyagatare:kugirango mugere ku nzozi zanyu mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge/Green Party
POLITIKE

Nyagatare:kugirango mugere ku nzozi zanyu mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge/Green Party

Sep 12, 2025

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakomeje kwegera abarwanashyaka baryo bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu nama rusange yaryo yabereye mu Karere ka Nyagatare.

Kuri ubu, iri shyaka riri gukorera ibikorwa byaryo mu Karere ka Nyagatare, aho riri guhugura urubyiruko n’abagore ku mahame n’imigambi y’ishyaka, ndetse rigatanga n’ubufasha mu mishinga igamije kwiteza imbere irimo korora inkoko n’ingurube.

Depite Masozera Icyizanye mugutangiza amahugurwa y’abarwanashyaka ba Green Party mu Rwanda (DGPR) yasabye urubyiruko rwo muri iri shyaka gukurikira inzozi zarwo ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo. Yabasabye kwirinda ingeso mbi harimo kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho n’ahazaza habo.

Ku bijyanye n’uburinganire, Hon. Masozera yavuze ko abagore bashoboye kimwe n’abagabo, ndetse no kubarenza.

Naho Umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka Green Party Murenzi Jean De Dieu, Yagarutse ku kamaro ko kubahiriza ihame ry’uburinganire mu buyobozi, agaragaza ko kugira ubuyobozi burimo impande zombi abagabo n’abagore – bifasha kugera ku iterambere rirambye.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rimaze iminsi rizwnguruka igihugu rihugura abarwanashyaka baryo mu gutegura imishinga ibateza imbere nkuko bagiye babisezeranya abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamariza imyanya itandukanye mu matora akomatanyije yabaye 2024.