EUGENE OFFICIAL

Nta numwe wadukumira dushatse gusubira mu mujyi wa Uvira/Corneille Nangaa
AMAKURU POLITIKE

Nta numwe wadukumira dushatse gusubira mu mujyi wa Uvira/Corneille Nangaa

Jan 23, 2026

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko abarwanyi babo bashatse gusubira mu Mujyi wa Uvira, babigeraho kuko nta wabakumira.

Mu nama yahurije abanyamuryango ba AFC/M23 mu Mujyi wa Bukavu tariki ya 21 Mutarama 2026, Nangaa yavuze ko mu bihe bitandukanye, iri huriro ryafashe ibyemezo bikomeye bisaba ubwitange kugira ngo amahoro aboneke.

Nangaa yatangaje ko ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Uvira, urusaku rwabaye rwinshi cyane, isabwa gukuramo abarwanyi kugira ngo habe ukwizerana mu biganiro by’amahoro.

Yagize ati “Mu minsi ishize mwumvise ngo ‘Uvira, Uvira, Uvira’. Twavuye muri Uvira mu rwego rwo kugaragaza ubushake kubera ko inshuro nyinshi twasabwe kuhava nk’uko dusanzwe tubikora, tugaragaza ko AFC/M23 idashaka intambara.”

Uyu muyobozi yamenyesheje abanyamuryango ba AFC/M23 ko bafite ingabo zishoboye, bityo ko iri huriro rifashe icyemezo cyo gusubira mu Mujyi wa Uvira, iyo ntego ryayigeraho.

Ati “Ikidashidikanywaho ni uko mufite ingabo. Uyu munsi tuvuze ko tugiye gusubira muri Uvira, twajyayo. Dufite ubushobozi bwose bushoboka ariko si yo ntego yacu.”

Tariki ya 9 Ukuboza 2025 ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiye muri uyu mujyi. Nyuma y’icyumweru, iri huriro ryatangaje ko rigiye kuwuvamo hashingiwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarisezeranyije ko ibiganiro by’amahoro bizakomeza.

Tariki ya 17 Mutarama 2026, abarwanyi ba AFC/M23 bari barawusigayemo mu gihe bari bategereje ko ingabo zitagira aho zibogamiye ziwujyamo. Ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byahise biwinjiramo.