Nta munyamahenga wemerewe kugura ubutaka mu gihugu cyacu /Perezida Ndayishimiye
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Varisito Ndayishimiye, yamenyesheje Abarundi ko nta muntu n’umwe muri icyo gihugu wemerewe kugurisha ubutaka ku munyamahanga.
Yabigarutseho mu cyumweru gishize mu nama yagiranye na ba Burugumesitiri n’abayobozi b’Intara mu Burundi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta Murundi ufite na sanimetero imwe y’ubutaka, ari yo mpamvu nta wemerewe guhirahira ngo abugurishe ku banyamahanga.
Yagize ati: “Ni cyo gituma twamenyesheje ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugurisha ubutaka ku munyamahanga.”
Yagaragaje ko no mu Itegeko Nshinga byanditse ko nta muntu n’umwe wemerewe gukura agace na gato ku gihugu.
Yagize ati: “None, ugurishije ubutaka ku munyamahanga ntiwumva ko igihugu wakigurishije?”
Ndayishimiye yavuze ko Leta ari yo yonyine ifite ububasha bwo kugurisha ubutaka umunyamahanga, kandi ko hari amategeko abigenga.
Ati: “Umuturage ahaye ubutaka umunyamahanga amenye ko agurishije igihugu, kuko nta mategeko yakurikije.”
Yatanze urugero ko mu gihe haza umunyamahanga ufite ama miliyari y’amafaranga, yagura ubutaka bw’abaturage bagasigara batagira igihugu.
Ati: “Abarundi twese tugurishije ubutaka bwacu, ntitugurishije igihugu cyose? None tuzahita tujya he? Ni ikihe gihugu tuzabona tujyamo? Duhita tuba abacara babo batuguriye.”
Ndayishimiye yavuze ko mu gihe umunyamahanga yakwemera kwaka ubwenegihugu bw’u Burundi, yagira uburenganzira bwo kugura ubutaka nk’umunyagihugu.
Yibukije ko hari abanyamahanga bigeze kugura ubutaka ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika bagamije kubuza Abarundi kongera kwegera icyo kiyaga, ariko Leta ikaza kubihagarika.
Itegeko Nshinga ryo mu 2018 u Burundi bugenderaho, ingingo yaryo ya 2 igira iti: “Agataka k’u Burundi ntigashobora gutangwa, kugurishwa cyangwa gucibwamwo ibice.”
Muri iyo ngingo, ntihagaragazwa neza niba bivuga kugurisha ubwo butaka ku munyamahanga cyangwa ku Murundi.
Ibyatangajwe na Ndayishimiye bije nyuma y’uko mu Burundi hari abanyamahanga basanzwe bafite inzu, imirima n’ubundi butaka, bakoreramo imirimo itandukanye.
Ishyirahamwe ALUCHOTO riharanira uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko hari amakenga ko abanyamahanga bafite ubutaka n’inzu mu Burundi bashobora kubyamburwa.
Vianney Ndayisaba, umuyobozi w’iryo shyirahamwe, yavuze ko umukuru w’igihugu ari urwego rukomeye, kandi ko ibyo yavuze bishobora gushyirwa mu bikorwa, hakaba abakwamburwa ibyabo.
Yagize ati: “Hari n’abamaze kugira ubwoba. Dusabye umukuru w’igihugu abisobanure neza, ntihagire abanyagwa ibyabo.”