EUGENE OFFICIAL

Nitwe twarashe ikibuga cya Kisangani kandi n’ahandi hose mukoresha muturasa turaza kuhagera /afc m23
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Nitwe twarashe ikibuga cya Kisangani kandi n’ahandi hose mukoresha muturasa turaza kuhagera /afc m23

Feb 4, 2026

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko watangije ibikorwa byo gusenya santere y’indege zitagira abapilote(drones) iri I Kisangani .

Uyu mutwe uvuga ko ibi bikorwa wabitangije tariki 31 Mutarama 2026 na tariki ya 01 Gashyantare 2026 aho wagabye ibitero bya drone kuri iyi Santere ihereye ku kibuga cy’indege cya Kisangani.

Iri tangazo AFC m23 irisoye nyuma Yuko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari batangaje ko bwagabweho ibitero bya drone ku kibuga cy’indege cya Kisangani ariko babishinja u Rwanda na AFC m23 uyu mutwe wasabye ubu butegetsi kutongera kugira undi bashinja ibi bitero kuko wavuze ko ariwo wabigabye ukoresheje intwaro Fardc yasize ku bibuga by’indege nka Goma na Kavumu.

Itangazo rya afc/m23 ryemeza ko ariyo yarashe ku kibuga cy’indege cya Kisangani.

Ihuriro rya AFC m23 ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo gusenya santere y’indege zitagira abapilote ya Kisangani kubera ko hamaze iminsi haturuka ibitero bikomeye byibasira ibice byabohowe niri huriro bicika abasivile binzirakarengane,nko mu bice bya Masisi, Rutshuru, Lubero, Walikare,Mwenga na Minembwe.

Iri huriro risoye iri tangazo nyuma yuko umuhuzabikorwa wiri huriro wungirije atangaje ko bagiye gutangira gutwika indege z’intambara na za drone by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubisanze mu birindiro byabyo, mu gihe byaba bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero byica abaturage bo mu duce wabohoye.

Byatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Ntibyemewe na gato ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwishimira gukwirakwiza urupfu mu bice byabohowe bukoresheje indege za gisirikare (drones, Sukhoi). Iryo terabwoba nirikomeza kwibasira ibice byabohowe, ibyo bikoresho by’urupfu bizarimburirwa mu birindiro byabyo.”

indege ya sukhoi zikoreshwa na fardc.

M23 yatangaje umugambi wo gutwika ziriya ndege na drone, mu gihe kuva mu cyumweru gishize bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero mu gice cy’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa rikomeje kurwanira na AFC/M23 ifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho.

urashisha drone.

 

Ihuriro rya AFC/M23 ryemeje ko aho ibitero bizaturuka ahariho hose ko ingabo zabo  zizabisangayo yongeye kandi kwibutsa  ubutegetsi bwa Kinshasa ko atariyo izi Aho abacanshuro baba yonyine kandi ko atariyo izi gukoresha drone yonyine.
Iri tangazo rigisohoka Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye Alias Neva yahiye ubwoba kuko n’ikibuga cy’Indege cya Bujumbula kijya giturukaho ibitero bijya kurasa muri Minembwe mu bice biri kugenzurwa na AFC/M23 bivuze ko nacyo kiri muri gahunda  yo kuba cyaraswaho mu gihe ibitero nkibi byakomeza kuhaturuka. ku
Andi makuru avuga ko perezida Neva  ko ingendo arajya akora azajya afatira indege muri Tanzaniya  bisobanura ko yahiye ubwoba.

Uvira: Ingurube za Perezida Ndayishimiye zitumye abantu bapfa
Perezida Ndayishimiye Evariste

Amakuru avuga ko ibitero byo mu kirere ingabo za FARDC zikunze kugaba mu bice M23 igenzura akenshi bituruka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi ndetse n’icya Kisangani cyo mu ntara ya Tshopo.

Ihuriro rya AFC/M23 ryasabye ubutegetsi bwa Kinshasa guhitamo budashidikanya inzira y’imirwano cyangwa iy’amahoro,iri huriro rivuga ko niba rihisemo amahoro ubu butegetsi bukwiye guhagarka ibitero bugaba kubasivile bahitamo intambara bakaba biteguye kuyirengera.

Mu mpera z’icyumweru gishize Leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyagabweho ibitero bya drone, ndetse ko hari drone umunani icyo gihe zahanuwe.

Ihuriro rya AFC/M23 ryasabye umuryango mpuzamahanga kwihanangiriza Kinshasa igahagarika ibitero byayo ku basivile kandi ikubahiriza agahenge itabikora ko biteguye kumvana imitsi ku kiguzi cyose byasaba iri huriro.

Iyi ntamabara yongeye kubura mu gihe ibiganiro bya Doha bihuza ihuriro rya AFC/M23 na guverinoma ya Kinshasa bikomeje .