Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, wazalendo zajujubije abaturage.
Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, wazalendo zajujubije abaturage.
I Burasirazuba mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, akagari ka Kawangire na Rwimishinya, abaturage bavuga ko bafite ikibazo cy’insoresore ziyise Wazalendo zijya mu mashyamba y’abaturage zikajya kuyangiza zishakamo amabuye y’agaciro ya gasegereti, ubundi zikajya no mu mirima y’abaturage zikajya kwangiza imyaka.
Izo nsoresore rero zikaba zitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro, amahiri n’izindi ntwaro zigamije kugirira nabi abaturage.
Aba bazalendo rero bahoze bitwa inkarata, baragenda bakagura imihoro mishyashya, bagahita bayicisha kuri ponceuse (imashini zityaza ibyuma n’imihoro), bakayigendana biteguye kugirira nabi abaturage.
Abo bazalendo bahiga abantu iyo bamenye ko babatanzeho amakuru, cyangwa n’iyo babangirije bakabahiga kugira ngo batazabivuga. Biba kandi ibitoki mu mirima, ihene, inka n’andi matungo.
Iyi nkuru ikimara kujya ahagaragara, polisi yahise itabara, abaturage bakaba bari kuvuga ko noneho baryama bagasinzira kuko izo wazalendo zatangiye gufatwa.
Aba bajura rero biyise wazalendo bakora ibikorwa bisa neza neza n’ibikorwa na bagenzi babo babarizwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho nabo bayogoje abaturage.
Abo bo muri Kongo bakaba bashyigikiwe n’ubutegetsi bwabo buriho buyobowe na perezida w’icyo gihugu bwana Antoine Felix Tshisekedi, wanabahaye imbunda ku mugaragaro akabita n’iryo zina rya wazalendo risobanuye abakundagihugu mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Abazalendo b’i Kayonza ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakaba bashobora kuba badasobanukiwe icyo iryo zina rivuze cyangwa bakaba banabizi, ariko bagakora ibikorwa bitajyanye naryo.
No Comment! Be the first one.