Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, abagabo bahorwa igikoma
Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, abagabo bahorwa igikoma
Ntibisanzwe kumva ko hari abakubitwa bazizwa imyitwarire yabo myiza, kuko insoresore zo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, akagari ka Rwimishinya, ziri kwibasira abagabo batajya mu kabari zibahora ko banywa igikoma.
Izo nsoresore zikoresha uko zishoboye zikamenya abagabo batajya mu kabari, zigashakisha amakuru y’abanywa igikoma, maze bose zikabakubita ku buryo nta mugabo ukinywa igikoma abana bamureba kugira ngo amakuru adatambuka akagera kuri izo nsoresore zuzuye urugomo.
Izo nsoresore rero zikaba zirirwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ayo mabuye akaba aboneka muri ako karere ka Kayonza, byagera mu masaha ya nimugoroba zikajya kunywera amafaranga zakuye muri ubwo bucukuzi butemewe, ari nako zikora urugomo.
Bikaba bidasanzwe ko umuntu akorerwa urugomo biturutse ku bimufitiye akamaro akora, kuko uretse kuba abo bagabo bakubitirwa ko banywa igikoma, icyo bazira cya mbere ni uko batajya mu kabari nk’izo nsoresore.
Hari rero n’abagabo bakubitwa bitewe n’uko izo nsoresore zibona babyibushye, basa neza, zigakeka ko baba babyibuhishwa n’igikoma.
Mu busanzwe igikoma gifitiye akamaro kanini umubiri w’abakinywa, baba abagabo, abagore, abana ndetse n’abandi bose. Gukubitwa rero bahorwa ko bitaye ku buzima bwabo bikaba ari ibyo kwamaganira kure, kandi bikamaganwa na buri muntu.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba asobanura ko izo nsoresore zigiye gushakishwa zigahanwa, kandi ko igikoma zikubitira abo bagabo aricyo kigira akamaro mu mubiri kurusha inzoga zibicira ubuzima.