EUGENE OFFICIAL

MRDP Twirwaneho yamaganye ibitero byongeye kugabwa ku midugudu ituwe n’Abanyamulenge
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

MRDP Twirwaneho yamaganye ibitero byongeye kugabwa ku midugudu ituwe n’Abanyamulenge

Jan 28, 2026

Mu itangazo ryasowe n’umutwe wa MRD Twirwaneho wavuze ko wamagana ibitero biri kugabwa n’ihuriro ry’ingabo  zirwana k’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasira imidugudu ituwe nabo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero byahereye muri teritwari ya Fizi na Uvira  cyane cyane mu midugudu ya Mitamba na Kajoka ndetse no mu gace kitwa Point Zero.

Umuhuzabikorwa wa MRDP Twirwaneho atangaza ko ibi bitero byahereye mu mpera z’icyumweru cyashize aho ingabo za Fardc,ingabo z’uburundi,umutwe w’iterabwoba wa Fdlr ndetse na Wazalendo bafatanyije aribo batangije ibyo bitero byibasiye abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Uyu muhuzabikorwa w’uyu mutwe agaragaza ko izi ngabo zirwana ku butegetsi bwa Kinshasa nta kindi zigamije atari ukumaraho ubwo bw’Abanyamulenge kandi ko babona ibikorwa biri gukorwa nizi ngabo bigize icyaha cya genoside.