EUGENE OFFICIAL

Mozambique yashimye umusanzu w’u Rwanda mu bya gisirikare n’umutekano
AMAKURU POLITIKE UMUTEKANO

Mozambique yashimye umusanzu w’u Rwanda mu bya gisirikare n’umutekano

Aug 24, 2025

Guverinoma ya Mozambique yashimiye u Rwanda kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’icyo gihugu kandi ubufatanye bw’impande zombi bugatanga umusaruro by’umwihariko mu bya gisirikare n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Byagarytsweho na Minisiteri w’ingabo wa Mozambique Maj.Gen.cristo’vao Artur chume,uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu u Rwanda.Ni uruzinduko kandi rurimo umugaba w’Ingabo za Mozambique,Maj Gen Andre’ Refael Mahunguane n’umuyobozi mukuru wa Police ya Mozambique,CP Fabiao Pedro Nhancololo.

Nyuma yo kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Juvenal Marizamnda,Cristo’vao Artur Chume,yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwabo mu Rwanda ruzibanda cyane ku kwagura imikoranire mu bya gisirikare no kugarura umutekano.

Yashimagiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Mozambique mu nzego zitandukanye zirimo ibya gisirikare n’umutekano n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Minisiteri Maj.Gen. Cristo’vao yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije n’inzego z’umutekano z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgade, bituma abaturage bari barahunze basubira mu byabo.

Yerekanye ko ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Mozambique,byashimangiye umutekano kandi byaciye integeibikorwa by’iterabwoba byari byarayogoje iyo ntara kandi biba n’igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke.

Yashimiye cyane umusanzu,ubwitange n’umurava inzego z’umutekano muri Mozambique zagaragaje mu gufasha abaturage bo muri icyo gihugu kongera kubona n’umutekano.

Yongeye kwibutsa ko ubufatanye  bwibihugu byombi bukomeje kwaguka kuko kuri ubu ingabo za Mozambique ziri kubakirwa ubushobozi binyuze mu guhabwa amahugurwa ya Gisirikare kandi ko bakorana n’u Rwanda mu guhana amakuru yo mu rwego rw’ubutasi.

Cristo’vao Artur Chume yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside asobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zabashije kuyihagarika.

Cristovao Artur Chume yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa kigali,yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse anasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside asobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zabashije guhagarika jenoside.