EUGENE OFFICIAL

Mossad Boulos yashimye Leta ya RDC na AFC/M23 kubera umukono bashyize ku mahame ndenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Mossad Boulos yashimye Leta ya RDC na AFC/M23 kubera umukono bashyize ku mahame ndenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye

Jul 19, 2025

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yashimye impande zombi zashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya DRC na AFC/M23, avuga ko bigaragaza intambwe ikomeye kandi iganisha ku mahoro arambye mu gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa DRC.

Yashimye kandi ubuyobozi bwa Qatar n’impande zose zirebwa n’iki kibazo ku bw’umuhate wabo mu guharanira kwimakaza amahoro ndetse ashishikariza impande zombi kubahiriza ibikubiye muri aya mahame.