Minisitiri Nduhungirehe Olivier yavuguruje ibyatangajwe na leta ya Perezida Tshisekedi
Itsinda z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri.
Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zari zamaze kumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, kandi ko zari ziteguye kuyasinyaho, ariko ko ku munota wa nyuma Perezida Tshisekedi yahaye abahagarariye igihugu cye ibwiriza ryo kutayasinya.
Ati “Bari biteguye gusinya amasezerano mu gitondo gikurikiyeho ariko ku munota wa nyuma, Perezida Tshisekedi yahaye intumwa ze ibwiriza ryo kudasinya, afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.”
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko Leta ya RDC yagaragaje ko yakwemera gusinya aya masezerano mu gihe u Rwanda rwaba rwakuye “90% by’ingabo zarwo” ku butaka bwa RDC, ariko Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyo cyifuzo kitatangiwe mu biganiro byabereye i Washington.
Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko idafite ingabo muri RDC, ahubwo ko yakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Ati “Rwose, ibiganiro kuri aya masezerano bishingiye gusa ku bukungu, ntibivuga ku birebana n’umutekano, bikurikiranwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho (JSCM).”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kuva gahunda z’amahoro zatangira mu 2022, Perezida Tshisekedi yagiye asubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa zagombaga gufasha akarere kubona amahoro n’umutekano.
Yibukije ko tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo abari bahagarariye ingabo za RDC mu biganiro bya Luanda bari bamaze kwemeza gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, Perezida Tshisekedi na bwo yabujije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga gusinya.
Ati “Abaminisitiri bari biteguye kuyasinya, Perezida Tshisekedi ahita ahindura ibitekerezo, ahamagara Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga kuri telefone mu gihe inama yabaga, amuha ibwiriza ryo kudasinya.”
Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wibanda ku nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange n’ubukerarugendo.
Amerika yawuteguye, yizeraga ko nushyirwaho umukono, uzafasha u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere kugira iterambere rirambye. Ubutegetsi bw’i Washington ntiburagira icyo butangaza ku gikurikiraho nyuma y’imyitwarire ya Leta ya RDC.
Imiryango ikabakaba ijana y’Abarundi, muri komine Cibitoki yirukanywe mu byabo iranasenyerwa, izira ko yoba igirana ubucuti n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki gikorwa cyo gusenyera Abarundi, bivugwa ko cyatangiye gukorwa n’imbonerakure mu mpera z’ukwezi gushize kwa cyenda uyu mwaka.
Amakuru akavuga ko ahanini imiryango yasenyewe n’iyarituye mu duce twa Bucimbiri, Kabona na Mbanza. Utu duce tukaba duherereye muri zone ya Rugombo, Komine Cibitoki mu majy’Epfo y’u Burundi ahana imbibi na RDC.
Umwe mu baturage basenyewe wavuganaga n’itangazamakuru, yarigaragarije ko “amazu yabo, yari yubatse hafi n’aho bahinga. Imbonerakure ziraza zirayasenya, zibabwira ko mukuyubaka babitegetswe n’umutwe wa M23.”
Yavuze ko akazi kabo kaburi munsi kandi kanabatunze, ni ubuhinzi, bityo bigatuma bubaka ahegereye amasambu yabo, mu rwego rwo kugira ngo ibiyahinzemo bitibwa.Icyabatangaje ni uko batangiye kubizira.
Yagize ati: “Byadutangaje kuba turi kuzira amasambu twasigiwe n’abasogokuruza. Bizwi ko tur’abahinzi, kandi ko ari bwo budutunze. Ariko turabizize!”
Aya makuru akomeza avuga ko abenshi muri abo bahinzi barafashwe, baranafungwa, bonoherezwa gufungirwa mu makasho atandukanye yo muri ibyo bice, ariko kandi ngo hari n’abacuruzi n’abo babigendeyemo, nabo bafashwe bambukana ibicuruzwa byabo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bose bakaba bafunzwe.
Mu gusenyera aba banyagihugu, amakuru akomeza avuga ko ari cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwo muri icyo gice, nyuma y’inama yahuje musitanteri, ubuyobozi bwa polisi n’igisirikare.
Musitanteri w’iyi komine ya Cibitoki, Eloge Najeneza, yemeje aya makuru ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, anarisobanurira ko iyo ngingo yafashwe kubera ko muri Kivu y’Amajyepfo hasigaye hava abantu bitwaje intwaro bagahungabanya umutekano w’abaturage.
Imiryango igera ku ijana, yatakaje hegitari 80 z’imirima, ikavuga ko ifite ubwoba bwo kuzitakaza byaburundu, kandi ari amatongo basigiwe n’abasekuru.
Uko gushinjwa gukorana n’umutwe wa M23, ni uruvangitirane rw’amakimbirane amaze igihe mu karere, aho Ingabo z’u Burundi n’iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bifatanya mu kurwanya uyu mutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa RDC.Security force training
Mu mpera z’umwaka wa 2021, ni bwo uyu mutwe wubuye intwaro ushinja Leta y’i Kinshasa imiyoborere mibi, ndetse no gukandamiza Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Muri iyo ntambara u Burundi mu gushyigikira RDC bwayoherejemo abasirikare babwo barenga ibihumbi 20. Kimwe cyo ntacyo aba basirikare bafashije, kuko ntibabuza M23 kwagura ibirindiro byayo.
Kugeza ubu uyu mutwe ukomeza gufata aho urwanye hose, haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.