Minisitere y’abakozi ba Leta n’umurimo itanze konji icyumweru cyose!
Kuwa 20/6/2025, ku rukuta rwa X rwa minisitere y’abakozi ba leta n’umurimo hasohotse itangazo rigaragaza iminsi y’ikiruhuko uko izakurikirana, bigaragara ko hazabaho konji icyumweru cyose.
Iryo tangazo riragira riti ”Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo iramenyesha ko iminsi ikurikira izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange:
. Ku wa Kabiri, tariki 1 Nyakanga 2025-Umunsi w’ubwigenge.
. Ku wa gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025- Umunsi wo kwibohora.
Minisiteri iramenyesha kandi ko Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange ku minsi ikurikira:
. Ku wa gatatu, tariki 2 Nyakanga 2025.
. Ku wa kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025.
Akazi kazasubukurwa kuwa mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025.
Serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa kugira ngo ibikorwa bidahagarara.
Turasabwa kwizihiza iyi minsi mikuru ikomeye mu buryo buboneye kandi butekanye.
Tubifurije iminsi mikuru myiza!

Hari abahise babaza ibibazo birebana n’iyo konji, bakaba babyanditse munsiy’itangazo rya ministere y’abakozi ba leta n’umurimo, umwe muri bo yagize ati: None c ubwo kuri iyi ngengabihe y’ibizamini bya Leta, abana basoza amashuri abanza bazakora muri Konji cg bazakora konji zivuyemo? uyuyahise anagaragaza gahunda y’ibizamini bya leta uko iteye.

mugenzi we ahita amusubiza muri aya magambo: “Ngira ngo batangaje ko serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora. Iyi gahunda nayo ndayibona kuri serivisi z’ingenzi kuko abana bariteguye kandi bazatsinda!”