Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ko kugira ngo ibyanya by’inganda byose biri mu gihugu bikorwe neza, hakenewe nibura miliyoni 130 z’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 187.9 Frw.
Ibi yabigarutseho ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko, asobanura ibibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirijwe Inteko muri Kamena 2024.
Muri iyo raporo, hagaragajwe ko ibyanya umunani by’inganda bitarabyazwa umusaruro uko bikwiye, cyane cyane bitewe n’uko nta bikorwa remezo bihagije byagejejweho, nk’amazi meza n’amashanyarazi.
Depite Wassila Niwemahoro, umwe mu bagize PAC, yasabye ko hatangwa ibisobanuro birambuye ku ngamba Leta ifite mu guteza imbere ibyo byanya. Yagize ati: “Turifuza kumenya ibiteganyijwe kugira ngo ibyo byanya bitangire gukora neza, kuko kugeza ubu bifite ibibazo bikomeye.”
Mu gusubiza, Kajangwe yavuze ko amafaranga akenewe ari menshi bityo bikaba bidashoboka kuyabona icyarimwe. Yavuze ko hafashwe icyemezo cyo gutunganya ibyanya bine bya mbere ari byo: Musanze, Rwamagana, Muhanga na Bugesera. Ibyo byanya byahawe ingengo y’imari ingana na miliyari 10 Frw azifashishwa mu kugeza ibikorwa remezo ahabigenewe ndetse no kwishyura ingurane ku bazimurwa.
Kajangwe kandi yemeye ko habayeho amakosa mu buryo bwo kubarura imitungo y’abaturage bazimurwa kugira ngo hatangwe umwanya ku bikorwa by’inganda, ariko ashimangira ko ibyo bibazo bizakosorwa.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yabajije impamvu MINICOM itakurikije amategeko mu mitunganyirize y’ibyo bikorwa. Kajangwe hamwe n’abandi bayobozi bari kumwe na we bemeye ko habayeho inenge, ndetse bemera ibyo raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje.