EUGENE OFFICIAL

Minembwe:Ishyaka rya MRDP Twirwaneho riramagana ibitero kuba Nyamulenge bikorwa na FARDC
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE UMUTEKANO

Minembwe:Ishyaka rya MRDP Twirwaneho riramagana ibitero kuba Nyamulenge bikorwa na FARDC

Jul 16, 2025

Minembwe Ishyaka rya MRDP Twirwaneho riramagana ibitero kuba Nyamulenge bikorwa na FARDC mu bice by’imisozi miremire ya Uvira ,aho iri shyaka rivuga ko ibi bitro bigamje gusemba abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Iri tangazo rigumya rivuga ko ingabo z’Abarundi zifatanyije n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe n’umutwe wa Wazalendo bari gutegura ubwicanyi mu buryo bw’amayeri ku baturage baba Nyamulenge.

MRDP Twirwaneho yamaganye uburyo igisirikare cya RDC  ndetse n’icya Barundi bari kurunda abasirikare benshi ndetse n’intwaro  mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge cyane mu gice cya Rurambo.

Ishyaka rya MRDP Twirwaneho ryahishuye umugambi wa leta ya Kinshasa wuko yapanze ibitero ,izagaba kuba Nyamulenge.

Ibyo bitero MRDP Twirwaneho yagaragaje ko bipanze mu buryo bukurikira:

Axe Gatobwe:bizakorwa n’abasirikare benshi ba FARDC  bazaturuka muri zone ya 33 y’ingabo za RDC maze bagabe ibitero mu gace ka Kahololo.

Axe Mumazi :hazanyura ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo iyobowe na Rene Itongwa na Kasimbira John Makanika ,izi ngabo zajyanywe mu bice bya Bineka bagamije kugaba ibitero mu midugudu ituwe n’abanyamulenge.

Axe Milimba/Minembwe:ingabo z’Abarundi na FARDC nibo bazanyura muri bino bice bagabe ibitero mu midugudu ituwe n’aba Nyamulenge n’inyengero zayo.

MRDP Twirwaneho yasezeranyije leta ya Kinshasa niya Bujumbura kwirengera ingaruka zibi bitero.