EUGENE OFFICIAL

Minembwe umutwe wa m23 wafashe agace ka Lubumba bishyira Uvira mu kaga
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Minembwe umutwe wa m23 wafashe agace ka Lubumba bishyira Uvira mu kaga

Aug 24, 2025

Umutwe wa m23 uri mu Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa wigaruriye agace ka Lubumba bishyira umujyi wa Uvira mu kaga.

umutwe wa m23 wigaruriye umudugudu wa Lubumba nyuma yuko abarwanyi b’uyu mutwe babashije kurenga umugezi wa Lushiji no kwirukana abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC bari bahanganiye muri uyu mudugudu guhera kuwa gatanu.

Ifatwa ry’umudugudu wa Lubumba byashyize umujyi wa Uvira mu kaga kubera kuva aho uyu mudugudu uherereye ugera mu muri uyu mujyi harimo ibirometero bitagera kuri 50,bikaba byatumye uyu mutwe ubasha kuzenguruka umujyi wa Uvira ku buryo burenze ubwari busanzwe.

WAZALENDO YIGAMBYE KWEREKEZA MURI KAMANYORA

Umutwe wa Wazalendo wigambye ko ugiye kwerekeza muri santere ya Kamanyora nyuma yuko Gen autoproclame Ngomanzito na Foka Mayike bageze mu gace ka Luvungi bagasaba iyi Wazalendo kwerekeza mu mujyi wa Bukavu banyuze muri santere ya Kamanyora.

Abaturage bari muri ibi bice batangaza ko umutwe wa m23 babona urushaho kongera imbaraga muri iki gice cya Kamanyora nyuma yuko Wazalendo itangaje ko igiye kuhererekeza.

SAKE ABAYOBOZI BA TERITWARI YA MASISI BAREKANYE ABAGORE 4 BAFASHWE BAKORERAGA UBUTASI UMUTWE WA FDLR

Muri santere ya Sake kuri uyu wa Gatandatu washize umuyobozi wa teritwari ya Masisi yerekanye abagore bane bakekwaho gukorera ubutasi abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR .

Umuyobozi wa Teritwari ya Masisi yasobanuye ko abo bagore uko ari bane aribo bagiraga uruhare muguha umutwe wa FDLR amakuru yaho biba ndetse nabo bica,kandi ko ibyo uyu mutwe wabaga wibye aba bagore aribobabigezaga kubarwanyi buyu mutwe bari mu bice bitandukanye bya Masisi.

ITULI FARDC YIGAMBYE KUNYAGA UMUTWE WA CRP IBINOMBE BICUKURWAMO AMABUYE Y’AGACIRO

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC  mu gace ka Ituli Lt Jules Ngongo yatangaje ko mu buryo bugoranye babashije kunyaga umutwe wa CRP ibirombe wacukuragamo amabuye y’agaciro maze bakabona amafaranga abafasha gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituli yavuze ko ibirombe batse uyu mutwe ari ibyari biherereye muri Nizi  ndetse n’ibindi byari ahitwa Dala na Kabarole muri teritwari ya Djugu na Irumu.

MU MUJYI WA GOMA HISHWE AMABANDI ATANU ARASHWE NYUMA YO KURASA UMUSIRIKARE WA M23

Abantu batanu(5) bakekwaho kuba amabandi bishwe barashwe mu mujyi wa Goma nyuma yuko barashe umusirikare wa m23.

Aya mabandi yarasiwe muri teritwari ya Nyiragongo  mu mudugudu wa Ngangi ya kabiri muri gurupoma ya Munigi amakuru yemeza ko aka gace kabamo abajura benshi cyane ,aya mabandi  yarashwe nyuma yuko kuwa gatanu nayo yarashe umusirikare w’umutwe wa m23 wari kuburinzi muri Quartier ya Ndosho ku nzira ya Ngungu hafi ya Bistro la Rugo iyicwa ry’uyu musirikare ryakomerekeyemo abantu 3,harimo uwitwa Mushunji Benjamin,Seraphin Chalondarwa na Ali Mupenda.