EUGENE OFFICIAL

MINEDUC yatangaje ingamba nshya ku barimu batazi Icyongereza
AMAKURU POLITIKE

MINEDUC yatangaje ingamba nshya ku barimu batazi Icyongereza

Jul 31, 2025

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bari guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza kugira ngo barusheho kurwigisha neza, ndetse n’abazatsindwa isuzuma ryabigenewe batazahita bakurwa mu mirimo ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza bageze ku rwego rusabwa.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Bwana Nsengimana Joseph, ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’uburezi n’abarimu bo mu mashuri y’ibanze. Yavuze ko gahunda iriho igamije gufasha abarimu bose kugera ku bushobozi bujyanye n’imyigishirize mu Cyongereza, nk’uko biteganywa n’amabwiriza mashya ashyiraho ibisabwa ku barimu yasohotse umwaka ushize.

Yagize ati: “Nta mwarimu uzirukanwa kuko yatsinzwe ikizamini cy’Icyongereza. Twashyizeho gahunda yo guhugura abataragera ku rwego rusabwa, bagahabwa amahugurwa y’imyaka itatu kugira ngo nabo babashe kugera ku ntego.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko ubu hagiye gukorwa isuzuma ku barimu bose mbere y’uko bahabwa ayo mahugurwa, kugira ngo harebwe aho bahagaze, bityo amahugurwa ahabwe ishingiro rihamye. Ati: “Ni umwaka wa mbere muri iyo myaka itatu twabahaye. Tuzajya tubanza gupima urwego buri mwarimu arimo, maze nyuma y’amahugurwa turebe niba yarateye intambwe.”

Ku bijyanye n’abarimu bashya, Minisitiri Nsengimana yavuze ko hazajya harebwa ubushobozi bafite mu Cyongereza mbere yo kubaha akazi, mu gihe abamaze igihe mu kazi bazahabwa ayo mahugurwa adasanzwe.

Yagize ati: “Abarimu barangije muri za TTCs (amashuri nderabarezi) mbere bashoboraga kujya mu kazi batabanje gukorerwa igenzura ryimbitse ku bushobozi mu Cyongereza. Kuri ubu turashaka ko abinjira bose baba bageze ku rwego rwo kurwigishaho.”

Minisitiri yagaragaje ko bamwe mu barimu bari mu kazi bafite intege nke mu Cyongereza, kubera ko isuzuma bakoze mbere ryari ritaragera ku rwego rwo kurwigishaho. Ibi ni byo biri gutuma hakorwa impinduka zishingiye ku myitozo ngiro no gukomeza amahugurwa.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwahisemo ko Icyongereza ari rwo rurimi nyamukuru rwo kwigishwamo, bityo abarimu bagomba kurumenya neza kugira ngo n’abanyeshuri barusobanukirwe vuba.”

Iyi gahunda ije mu gihe uburezi mu Rwanda bugenda bushyirwa ku murongo w’ihinduramatwara igamije kuzamura ireme ry’uburezi, hashyirwa imbere umwarimu w’umunyamwuga ushoboye guhangana n’inshingano zijyanye n’igihe.