EUGENE OFFICIAL

Menya umukuru w’abacancuro ba black water Eric Prince uwo ariwe waraye afashwe na m23
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Menya umukuru w’abacancuro ba black water Eric Prince uwo ariwe waraye afashwe na m23

Feb 7, 2026

Eric Prince ubundi amazina ye ni Dean Prince ni umucuruzi w’umunyamerika, washinze kompanyi yigenga inshinzwe umutekano (private military company) yitwa Blackwater yayishinze mu mwaka 1997 imwe mu zamenyekanye cyane ku Isi kubera ibikorwa byayo mu bihugu birimo Iraq na Afghanistan , kandi akaba yari umusirikare wa U.S. Navy SEAL(umusirikare urwanira mu mazi).

Amakuru y’ingenzi kuri Eric Prince
Yavutse ku itariki ya 6 Kamena 1969, i Holland muri leta ya Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburezi: Yize muri Hillsdale College muri Michigan.

Imirimo yakoze yabaye umusirikare mu rwego rwa U.S. Navy SEALs, ari na ho yakuyemo ubunararibonye mu by’umutekano mbere yo kujya mu bucuruzi.

Mu 1997 Prince yashinze Blackwater Worldwide (izwi kandi nka Academi nyuma) kompanyi y’abazamu n’abarinda abantu bakomeye ,yekoze amasezerano menshi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu byarimo ’intambara n’ahandi hakeneye umutekano.

Nyuma yo kugurisha Blackwater mu 2010, Prince yashinze ibindi bigo birimo Frontier Resource Group na Presidential Airways, bibanda ku mishinga y’ishoramari n’imigendekere y’ibikorwa by’ubwikorezi n’umutekano yayishingiye mu gihugu cy’Ubushinwa.

Erik D. Prince muri iki gihe akomeje kuba inyuma y’ibikorwa by’umutekano ku giti cye binyuze mu yindi sosiyete Vectus Global ndetse afite n’indi mishinga mu by’ikoranabuhanga no mu by’umutekano.
Mu mwaka wa 2024 yasinyanye amasezerano na RDC yo kuza kurinda amabuye y’agaciro ya RDC no kurwanya m23.

Yagize uruhare mukwicwa kwa Ossama Bin laded.

Yarwanye muri Haiti,Libye, Mozambique,Irak, Afghanistan no muri RDC.

Tariki ya 05 Gashyantare 2026 yafashwe n’ingabo zidasanzwe z’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa za m23.

Amakuru avuga ko ubusanzwe Ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Donald Trump biturutse ku kuba muri Manda ye ya mbere yari Umujyanama we mubyagisirikare Kandi mukuru we akaba yaranabaye umunyamabanga wa minisiteri y’uburezi muri USA kubwa Donald Trump.

Eric (Erik) Prince ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye kandi rigibwaho impaka ku Isi, mu bijyanye n’umutekano w’abikorera no mu bikorwa by’abacacuro mu by’umutekano ku rwego rw’amahanga.