MC Tino atewe ishema no guhurira kurubyiniro na The Ben bakaririmbana indirimbo yabo yitwa Plenty mugitaramo cya Giants of Africa
MC Tino uzwi nk’umunyamakuru,umuhanzi ndetse n’umushyushyarugamba w’inararibonye mu myidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko yatewe ishema no guhurira kurubyiniro na The Ben, bakaririmbana bwa mbere indirimbo yabo yitwa Plenty yitiriwe Album ya The Ben.
Ni indirimbo bombi bokoranye, ariko batarahura ngo bayiririmbane ku rubyiniro.ibi byabaye tariki 2 kanama 2025 mugitaramo cy’amateka cyabereye muri Bk Arena , cyasozaga iserukiramuco rya Giants of Africa mu Rwanda.
MC Tino ni umwe mubatanze ibyishyimo kuri benshi bari bateraniye muri iyi nyubako y’imyidagaduro n’imikino.yaje kubutumira bwa The Ben,banahuriye ku indirimbo yitwa Plenty yasohotse kuri album’Plenty Love’.
Mu byishimo byinshi MC Tino yagize ati”Nagiye nkorana na The Ben mu bitaramo byinshi bitandukanye , ariko icya Gaints of Africa byari akarusho. Twaririmbanye indirimbo ya Plenty yitiriye Album ye,kandi ninjye wayitagiye.byansabye gukora cyane kugira ngo nyure imbaga yabantu yari ikurikiye igitaramo.
MC Tino kandi avugako yaje kubutumire bya The Ben nk’umushyitsi mukuru muri iki gitaramo, cya baye ku wa gatandatu , nta kuzuyaza ababyemera.
Yarambwiye ati” ku wa Gatandatu uzaboneka? ndifuzako twakorana.’Ndamumbwira nti nta kandi kazi mfite, biramushimisha cyane.Urumva ni ibintu yari yateguye neza,kuko yari yateguye neza uko indirimbo ze zizakurikirana, uhereya kuri Habibi.”Arakomeza ati”Guhurira na The Ben ku rubyiniro rwa Giants of Africa ni cyubahiro gikomeye cyane”.
MC Tino yavuze ko ahagarara kuri ‘stage’ imwe n’abahanzi bakomeye bo ku rwego mpuzamahanga nka Kizz Daniel,Timay na Ayra Starr,byasabaga inzira ndende,ariko The Ben yarabinkoreye nk’inshuti yanjye y’umunyamwuga.
Ati”The Ben ni inshuti yanjye, nubwo tudahura kenshi.Imyiteguro yagenze neza ,kandi nyuma yo kuva ku rubyiniro abantu benshi bashimye cyane uko nitwaye kuri stage. igitaramo cya Gaints of African ni igitaramo gikomeye cyane, ntabwo ari burimwe ubonenye wese uba ufite amahirwe yo kuhataramira.”
yashimangiye ko ari igikorwa agiye kuzakomeza gufata nk’igisobanuro cy’urugendo rwe nk’umuhanzi n’umunyabigwi mu myidagaduro y’u Rwanda.
Ati”Nari nkumbuwe cyane, nabonetse kuri ‘Stage’ abantu baranezererwa cyane.Sinari natangajwe ku rutonde rw’abaririmba, niyo mpamvu benshi batunguwe.Nanjye naratunguwe cyane kuko n’ibyigiciro gikomeye.Gaints of Africa si igitaramo cy’akarere , ni icy’isi.”
MC Tino yavuzeko uretse kuba ari inshuti ye, The Ben ari umwe mubahanzi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kandi ko ari we ufite ibendere mu muziki nyarwanda.
Ati” The Ben ntabwo asanzwe.Afite igikundiro gituruka kuri nyagasani, ni wa muntu ukundwa n’ingeri za bantu bose. Yarenze urwego rw’igihungu. Niyo wamugereranya n’abandi bahanzi nta wamuhiga. ni we uhagarariye u Rwanda neza.”
Ikindi kandi yavuzeko ubunshuti byabo bwatagiye kuva muri 2008,ubwo bombi bari bagitagira urugendo rwabo muri muzika.The Ben yinjiye mu muziki ari nako Tino yatangira kumva ko ashobora kugera kure muri uyu mwuga.
Yashimye kandi ko mu gihe yari amaze kwinjira mu itangazamakuru, yagiye ashyira imbere ibihangano bya The Ben,abyamamaza mu bitangazamakuru bigiye bitandukanye ndetse no ku maradiyo n’ibirori bitandukanye.
Ati”Nashoboraga kumushigikira mu buryo bushoboka bwose.N’umusanzu nishimira cyane kuba narawutanze.Kandi iyo bigeze nko ku wa Gatandatu , akakwitabaza, ukamubera igisubizo, uba wumva waragize uruhare mu rugendo rw’undi muhanzi.”
MC Tino yasohotse muri Gaints of Africa nk’umwe mu bitwaye neza.Guhurira ku rubyiniro na The Ben ,baririmbana indirimbo Plenty,byamubereye igikorwa cy’amateka.N’ubwo amze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro,avuga ko iki gitaramo kizahora kiri mu byamugize.