EUGENE OFFICIAL

Mbere yo gupfa, yasize yandikiye ubutumwa nyina umubyara!
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Mbere yo gupfa, yasize yandikiye ubutumwa nyina umubyara!

Jul 4, 2025

Mbere yo gupfa, yasize yandikiye message nyina umubyara!

Umunya Brezilikazi Juliana Marins yaguye mu manga ya metero 1000 ku musozi wa Rinjani muri Indoneziya.

 

Lombok, Indoneziya, 21 Kamena 2025:

Juliana Marins, Umunya brezilakazi w’imyaka 26, wari mu rugendo rw’ubukerarugendo n’ubushakashatsi muri Aziya y’Amajyepfo, yaguye mu manga ya metero 1000 ubwo yari mu kuzamuka ikirunga cya Mount Rinjani, ikirunga cya kabiri kirekire muri Indoneziya.

 

Nk’uko byemejwe n’inzego za leta ya Indoneziya n’umuryango we, Juliana yari mu itsinda ryari ryatangiye kuzamuka Rinjani ku ya 21 Kamena, yaranyereye agwa mu manga y’imisozi miremire.

Amashusho yafashwe n’abatabazi yagaragaje ko yari akiri muzima mu masaha ya mbere nyuma y’impanuka, ariko ikibazo cy’ikirere kidasobanutse neza, harimo imvura nyinshi, igihu n’imisozi igoye kugeramo, byagoye ibikorwa byo kumurokora.

 

Yaje kuboneka yapfuye nyuma y’igihe kirenze amasaha 72 yari yemejwe nk’igihe ntarengwa cyo gukiza umuntu mu miterere nk’iyo.

 

Mu butumwa bwo gusezera yandikiye nyina mbere yo gutangira uru rugendo, Juliana yavuze amagambo agira ati:

 

“Mami, ndagukunda cyane. Ikintu cyonyine kintera impungenge ni uko mwababara. Uretse ibyo, nta bindi bintu ntinya. Narezwe n’umugore ukomeye, nanjye ndi nka we.”

 

Juliana Marins yari umuhanga mu itangazamakuru, akaba yaranakoraga imyitozo ya pole dance. Yari amaze gusura ibihugu bitandukanye birimo Philippines, Vietnam na Thailand, mbere yo kugera muri Indoneziya.

 

Nyuma y’iyi mpanuka, Minisiteri y’Ubuhinzi n’amashyamba ya Indoneziya hamwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi batangaje ko bagiye gukora isesengura ryimbitse ku buryo bwo gukumira impanuka mu bikorwa byo kuzamuka imisozi.

 

Barasaba abayobozi b’ibigo by’ubukerarugendo kongera ingamba z’umutekano no guha abakerarugendo amakuru yuzuye ku ngaruka n’inzitizi ziri mu misozi miremire.