Masisi:Umutekano ukomeje kuba mukeya kubera imkirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba m23
Masisi Umutekano ukomeje kuba mukeya kubera imkirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba m23,uyu mutekano mukeya wakomotse ku mirwano yabaye ejo hashize kuwa kabiri ,tariki ya 8 Nyakanga 2025,ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo ishami rya ANCDH/AFDP barwanaga n’abarwanyi bo mu mutwe wa m23 mu mudugudu wa Kiringi , na Buesha gurupoma ya Bashali Mokoto muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu Y’Amajyaruguru.
Mu makuru aturuka mu baturage batuye ibi bice bavuga ko umutekano mukeya wateye bamwe mu baturage guhungira mu bice bya Mweso,kuko nibura ho ku mugoroba hari hari agahenge.
None ku itariki 9 Nyakanga 2025,hongeye kumvikana urufaya rw’amasasu ,rwaturutse kugushyamirana na none kwa Wazalendo n’umutwe wa m23 buri ruhande rushaka kwigarurira aka gace.
Mu gihe cy’amasaha y’ikigoroba mu gace ka Mweso humvikanye urusaku rw’imbunda nini hafi na Kashuga,amakuru dukesha isoko yacu iri muri kano gace avuga ko imirimo yahagaze kubera imirwano.
umuturage waduhaye amakuru ariko utashatse ko imyirondoro yiwe itangazwa yagze ati:” Guhera ejo kuwa kabir,tariki ya 8 Nyakanga 2025, muri Buesha na Kiringi imirwano yari imeze nabi hagati ya Wazalendo n’umutwe wa m23,nta muturage numwe uri kwihanganira ibi kuba ndetse na bamwe mubasirkare ba FARDC barenzwe nibiri kuba,ubu bamwe mubaturage bahungiye Mweso kuko nibura ho haracyatekanye.”
Umudugudu wa Shaalya umaze igihe kinini warabaye isibaniro hagati y’abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.
Iyi mirwano ikomeje kubica bigacika mu gihe intumwa za AFC/M23 zamaze kugera mu gihugu cya Qatar ngo hasubukurwe ibiganiro hagati ya guverinoma ya Kinshasa niri huriro.
Abasesenguzi muby’umutekano bagaragaza ko Perezida Tshisekedi adakeneye ko ibibazo afitanye n’umutwe wa m23 atifuza ko bikemurwa mu buryo bw’ibiganiro .

Mu cyumweru gishize ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangye kohereza abacancuro mu bice bitandukanye bigize intara ya Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kandi bikavugwa ko amaze gutegura abasirikare bagera mu bihumbi mirongo itandatu byo kurwanya umutwe wa m23 ,ngo arebe ko yawunyaga ibice byose wigaruriye.