EUGENE OFFICIAL

Masisi ibirindiro bya m23 muri Nyabiondo byarashwe na drone ya Fardc
AMAKURU MU MAHANGA

Masisi ibirindiro bya m23 muri Nyabiondo byarashwe na drone ya Fardc

Feb 27, 2026

Igisirikare cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kuwa 26 Gashyantare 2026 cyarashe ibirindiro by’umutwe wa m23 muri teritwari ya Masisi mu gace ka Nyabiondo.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kivu y’Amajyaruguru bitangaza ko ibyo bitero byagabwe  mu masaha y’ijoro kandi byagize ingaruka ku baturage batuye muri kano gace .

Ibitero bikoreshejwe drone bikomeje kwiyongera mu bice bigenzurwa na m23.

ibyo byose byamaganywe na Afc/m23 mu itangazo rigira riti:Leta ya Kinshasa  ikomeje gutesha agaciro agahenge, ibintu ivuga ko biri gutuma icyizere cy’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kigenda kiyoyoka. Mu butumwa bwa AFC/M23 bwashyizwe ku rubuga rwa X, iri huriro rivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze umurongo, bukarenga ku masezerano y’agahenge, bikabangamira icyizere cy’amahoro cyari gitegerejwe n’Abanyekongo. AFC/M23 igaragaza ko atari ibibazo byabaye rimwe na rimwe cyangwa urujijo mu gusobanura amasezerano, ahubwo ari ibikorwa byakurikiranye, byakozwe ku bushake kandi mu buryo bugaragara ko bwateguwe. Ivuga ko buri gitero cyagabwe kinyuranyije n’amasezerano ari ukurenga ku byo bumvikanyeho, kandi ko buri kurasana kugabanya amahirwe y’umuti wa politiki. Ishimangira ko buri ntambwe ya gisirikare ituma icyizere cy’amahoro kigenda kiyoyoka, kandi cyari gisanzwe gifite intege nke.AFC/M23 yongeye gushimangira ko yubahiriza agahenge n’inshingano zituruka ku masezerano ya Doha, ivuga ko idashaka kuba intandaro y’intambara, ahubwo ko ari umurinzi w’ibyumvikanyweho. Isoza ivuga ko iyo agahenge gahemukiwe, atari amasezerano asenyuka gusa, ahubwo ko n’icyizere cy’amahoro mu gihugu cyose kiyoyoka. Iri huriro risoza rivuga ko abaturage bakwiye amahoro nyayo n’ituze rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *