EUGENE OFFICIAL

Marina yongeye kuvugisha benshi kubera amashusho agaragaza imiterere y’amabuno n’amabere ye(Amafoto)
AMAKURU IMYIDAGADURO

Marina yongeye kuvugisha benshi kubera amashusho agaragaza imiterere y’amabuno n’amabere ye(Amafoto)

Jul 22, 2025

Umuhanzikazi Marina yasakaje amashusho kuri konti ye asanzwe akoresha ku mbuga nkoranyambaga, atungura benshi kubera uburyo yagaragazaga imiterere y’umubiri we, ibintu byakururiye benshi kuyatambutsa no kuyavugaho.

Amashusho yafashwe na Marina ubwe mu cyumba cye, amugaragaza yambaye imyenda yoroheje. Hari aho agaragara akurura umushumi w’ikariso ndetse no mu gice cyo kurangiza, aho azamura umupira yambaye agashyira ahagaragara igice cyo hejuru cy’umubiri we.

Nyuma y’uko aya mashusho ashyizwe hanze, bamwe mu bamukurikira bagaragaje ko banyuzwe n’ihinduka ry’imiterere ye, bavuga ko ateye neza kurusha mbere. Abandi ariko ntibabibona kimwe, bamwe bamushinja kutubaha umuco nyarwanda.

Uwitwa Emelyne Cadette yagaragaje ko ibintu bigenda bikabije muri iyi mpeshyi, agira ati: “Dushimire Imana ko iyi mpeshyi yaguyemo imvura, naho ubundi sinzi uko byari kugenda.”

Undi mukoresha wa TikTok cyangwa Instagram uzwi nka Twizeyimana9508 yatanze igitekerezo cy’uko ibyo Marina akora bishobora kuba bifitanye isano n’agahinda gakomeye. Ati: “Depression yaba imumereye nabi.”

Hari n’abafashe iya mbere mu kumugaya, barimo uwiyita Kantevava wavuze ati: “Abakobwa b’Abanyarwandakazi barimo guta umuco cyane.”

Nubwo hari impaka, abandi bagarutse ku mpinduka zigaragara kuri Marina, bavuga ko ashobora kuba yarabikoze mu buryo bwemewe n’amategeko bwo kuvugurura umubiri (plastic surgery), ibintu bimaze iminsi bivugwa kuri we ariko we ubwe akaba atarabihamya cyangwa ngo abihakane.