EUGENE OFFICIAL

Manchester City yasezereye amatsinda ku buryo butunguranye, inyagira Juventus 5-2(Amafoto)
AMAKURU IMIKINO

Manchester City yasezereye amatsinda ku buryo butunguranye, inyagira Juventus 5-2(Amafoto)

Jun 27, 2025

Imikino ya nyuma y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye ishyizweho iherezo, aho Manchester City yo mu Bwongereza yasize ikomo ku mikino yayo itsinda Juventus yo mu Butaliyani ibitego 5-2.

Uyu mukino wabereye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025, ukomeza mu rukerera rwo ku wa Gatanu, wari uw’ingenzi cyane mu guhitamo ikipe iza ku isonga mu Itsinda H.

Man City yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 9, binyuze kuri Jérémy Doku. Juventus yahise isubiza vuba ubwo Teun Koopmeiners yabyazaga umusaruro ikosa ry’umunyezamu Ederson, yishyura igitego ku munota wa 11.

Ibyishimo by’aba Butaliyani ntibyatinze kuko ku munota wa 26, Pierre Kalulu yitsinze, ashyira Man City imbere ku bitego 2-1 mu gice cya mbere.

Phil Foden na Savinho bongereye ububabare kuri Juventus ku minota ya 69 na 75, bituma Man City ikomeza igaragaza imbaraga zayo. Juventus yabonye igitego cya kabiri cy’impozamarira ku munota wa 84 gitsinzwe na Dušan Vlahović.

Nubwo Juventus yatsinzwe, yahise ibona itike yo gukomeza muri ⅛ kimwe na Manchester City, kuko Al Ain yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nubwo yatsinze Wydad AC yo muri Maroc ibitego 2-1, itageze ku manota ahagije.

Ku rundi ruhande, mu Itsinda G, Real Madrid yo muri Espagne yigaragaje ubwo yatsindaga Salzburg yo muri Autriche ibitego 3-0. Ibitego byatsinzwe na Vinicius Junior, Federico Valverde na Gonzalo García.

Al Hilal yo muri Arabie Saoudite na yo yitwaye neza itsinda Pachuca yo muri Mexique ibitego 2-0, byinjijwe na Al Dawsari na Marcos Leonardo.

Bityo, gahunda ya ⅛ cy’irangiza igaragaza ko Manchester City izahura na Al Hilal ku wa 1 Nyakanga, mu gihe Juventus izacakirana na Real Madrid uwo munsi nyine.