Majoro mu gisirikare cy’u Burundi yishwe na malariya yakuye muri Kongo.

Majoro mu gisirikare cy’u Burundi yishwe na malariya yakuye muri Kongo.
Major mu gisirikare cy’Uburundi uzwi ku mazina ya Marius Nimubona yarwariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yari ari mu basirikare barwana n’umutwe wa M23, maze uwo mu majoro araremba abura ubuvuzi.
Bisanzwe bizwi neza ko iyo malaria itavuwe kare ishobora kuvamo “complication” (ingaruka zikomeye cyangwa ibibazo byiyongera ku ndwara cyangwa ku buryo bwo kuvurwa) mbi cyane bita “insuffisance rénale” (gucika intege kw’impyiko cyangwa kudakora neza kw’impyiko). Nibyo byabaye kuri Major Marius Nimubona. Uyu mu majoro yatahanywe mu Burundi, arembye cyane, atagishobora kuvuga, nyuma y’imisi ibiri, yari ashizemo umwuka.
Major Marius Nimubona yavutse mu 1979, yavukiye muri komine Mabanda mu ntara ya Makamba. Asize umugore n’abana bane bakiri bato. Marius Nimubona yari uwo muri Promotion ya 37 muri ISCAM, yari afite numéro matricule S1555.
Urupfu rwa Major Marius Nimubona rwerekana ukuntu abasirikare b’Uburundi bafatwa nabi iyo boherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Bagira kuba mu ntambara batazi ibyayo, bakibwa udufaranga bakagombye guhembwa, bakarwara ntibavuzwe, bamwe barapfa bagashwangukira mu mashyamba, imiryango yabo ntibimenyeshwe.
Hari kandi n’abagwa muri Tanganyika igisirikare kigaceceka ntigisobanure ibyabaye, hari abafatirwa ku rugamba igihugu kigahakana ko atari abacyo, kwicwa n’inzara bikagera aho bahinduka abahigi mu mashyamba ya Kongo, abandi bakiba imyaka y’abaturage n’ibindi byinshi bitavugwa.
No Comment! Be the first one.