M23 ikomeje kongera abasirikare n’ibikoresho mu nzira ijya Walikale
Kuva ku ruyu wa kane, tariki ya 26 Kamena, mu gaceka Kasopo na Kaandja hakomeje kugaragara abarwanyi benshi b’umutwe w’inyeshyamba za M23 mu muri sheferi ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko M23 irimo gukomeza ibirindiro byayo i Kasopo yongera umubare w’abasirikare ndetse n’ibikoresho byinshi bikomeye.
Abayobozi baho bakomeje guhangayikishwa nuko iirwano ikomeye yakongera kubura nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda, bisaba ko ingabo zidahagarara.
Muri gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, havuzwe imirwano i Bugabo uri Teritwari ya Masisi, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo.
Nk’uko aya makuru abitangaza, imodoka zitwaye abarwanyi n’ibikoresho byabo zageze i Kasopo kuva ku wa kane.
Muri iki gitondo cyo muri iki cyumweru urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rurimo kumvikana muri aka gace k’imirwano kugera muri Gurupoma ya Waloa Yungu.
Abarwanyi b’inyeshyamba za AFC / M23 bario kuvugwa kandi mu gace ka Kashebere na Kibati muri Teritwari ya Walikale.