Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026Leta Zunze Ubumwe za Amerika , zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’abasirikare bakuru bane.
Ishami rya Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), ryatangaje abayobozi bakuru ba RDF bafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.

Abandi bafatiwe ibihano harimo, Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Ruki Karusisi ndetse n’umuyobozi w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Brig. Gen Gashugi Stanislas.


Ivuga kandi ko RDF yashyigikiye M23 mu gufata ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu, ndetse n’ahantu h’ingenzi hacukurwa amabuye y’agaciro.

Washington ivuga ko ibitero M23 yakoze bitari gushoboka hatabayeho ubufasha n’ubufatanyacyaha bwa RDF n’abayobozi bakuru bayo.
Minisitiri w’imari wa Amerika, Scott Bessent, nyuma ya biriya bihano yasabye u Rwanda guhita ruvana by’ako kanya ingabo yavuze ko rufite muri RDC.
Amerika ivuga ko nyuma y’iminsi mike ariya masezerano asinywe, M23 na RDF batangije ibitero byasize hafashwe umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibitero ivuga ko byaguyemo abasivile, ndetse bihatira ibihumbi by’abaturage guhunga ingo zabo.
Yunzemo iti: “N’ubwo M23 yaje kuva muri uwo mujyi, gukomeza kuba hafi y’umupaka w’u Burundi hamwe n’inkunga RDF ikomeje kuyitera bivugwa ko bishobora guteza intambara yaguye mu karere.”
Amerika isobanura ko ubufasha RDF iha uriya mutwe, burimo ubw’ibikoresho bihagarika ikoranabuhanga rya GPS, uburyo bwo kwinda ibitero byo mu kirere, za drone n’ibindi bikoresho bya gisirikare; nk’uko byagiye bivugwa n’impuguke za Loni kuri Congo.
Ivuga kandi ko ibihumbi by’abasirikare ba RDF bari mu burasirazuba bwa RDC, aho bafasha M23 kugenzura ibice bitandukanye; ndetse yashinje Ingabo z’u Rwanda guhugura abarwanyi b’uriya mutwe no kuwufasha gushaka abarwanyi bashya, barimo n’impunzi.
Washington ivuga ko AFC/M23 ifashijwe na RDF yakoze ibikorwa birimo “kwica abantu hadakurikijwe amategeko, guta muri yombi abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’iyicarubozo.”